skol
fortebet

U Rwanda rwagobotse abaturage ba Gaza bamerewe nabi n’intambara

Yanditswe: Friday 20, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatanze imfashanyo irimo ibitunga umubiri n’imiti, byo gufasha imbabare z’intambara ihuje Isiraheli na Hamas ariko abaturage ba Gaza bakaba bari kwishyura igiciro kiremereye.

Sponsored Ad

Umuryango w’Abanya Jordanie ukora ibikorwa by’urukundo byo gutabara imbabare uzwi nka JHCO (Jordan Hashemite Charity Organisation),niwo watangaje aya makuru.

Mu butumwa uyu muryango wanyujije kuri X, buherekejwe n’amafoto agaragaza iyi nkunga yatanzwe n’u Rwanda, uyu muryango ugira uti “Uyu munsi twakiriye Indege itwara imizigo iturutse mu Rwanda itwaye ibikoresho by’ubutabazi byagenewe abaturage bo muri Gaza, birimo imiti, ibiribwa n’amata.”

Amafoto yashyizwe hanze n’uyu muryango, agaragaza indege ya Sosiyete Nyarwanda y’Indege (RwandAir) iri ku kibuga cy’Indege n’imizigo yaje itwaye irimo iy’ibiribwa n’ibinyobwa.

Kuwa 07 Ukwakira,nibwo umutwe wa Hamas ugenzura Gaza, wibye umugono ubutasi bwa Isiraheli ugaba igitero muri iki gihugu mu bice byegereye iyi Ntara yo muri Pelestine, wica abantu 1300.

Isiraheli nayo yahise irakara irasa amabombe menshi yahitanye benshi ndetse ishinjwa kurasa ku bitaro ikica abantu 5000.

U Rwanda rutanze iyi nkunga yo kugoboka abo muri Gaza, nyuma y’iminsi micye Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres asabye Israel korohereza uburyo bwatuma abatuye muri Gaza bagerwaho n’ubutabazi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa