skol
fortebet

U Rwanda rwakiriye impunzi zirenga 100 ziturutse muri Libya

Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwaraye rwakiriye impunzi 103 zo mu cyiciro cya 10 cy’abavuye muri Libya.
Bagizwe n’Abanya-Eritrea 68, Abanya-Sudan 33, umwe wo muri Sudan y’Epfo n’umwe wo muri Ethiopia, nkuko bitangazwa na minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Aba ni ababa baheze muri Libya mu rugendo rwabo rwo kwerekeza i Burayi gushakisha imibereho myiza, banyuze mu njanya ya Méditerranée.
Mu Rwanda, bacumbikirwa by’igihe gito mu nkambi yubatse mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera mu burasirazuba (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rwaraye rwakiriye impunzi 103 zo mu cyiciro cya 10 cy’abavuye muri Libya.

Bagizwe n’Abanya-Eritrea 68, Abanya-Sudan 33, umwe wo muri Sudan y’Epfo n’umwe wo muri Ethiopia, nkuko bitangazwa na minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Aba ni ababa baheze muri Libya mu rugendo rwabo rwo kwerekeza i Burayi gushakisha imibereho myiza, banyuze mu njanya ya Méditerranée.

Mu Rwanda, bacumbikirwa by’igihe gito mu nkambi yubatse mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’igihugu.

Leta y’u Rwanda yakira izi mpunzi mu gikorwa yise icy’ubutabazi kubera akaga ziba zirimo muri Libya irangwamo umutekano mucye.

Izo mu cyiciro cya mbere zari zifungiwe mu bigo muri Libya.

Bijyanye n’amasezerano yo mu mwaka wa 2019 leta y’u Rwanda yagiranye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).

Muri uwo mwaka, aya masezerano yatumye impunzi hafi 650 zizanwa mu Rwanda mu ngendo esheshatu z’indege.

Icyo gihe, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ko ibi ari ikimenyetso ko "Afurika ubwayo na yo ni ahantu hava bisubizo", asaba ibindi bihugu by’Afurika "kugira ubufatanye nk’ubu".

Kuva mu kwezi kwa cyenda mu 2019, inkambi ya Gashora imaze kwakira impunzi zigera ku 1,055, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Times kibogamiye ku butegetsi.

Mbere y’iki cyiciro cya10 cyageze mu Rwanda, iyi nkambi yari isigayemo impunzi 457, mu gihe izindi zatujwe mu bindi bihugu nka Canada, Ubufaransa na Suède, nkuko The New Times ibitangaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa