skol
fortebet

Ubuhamya bw’Umugore wa Pastor Theogene asezera bwa nyuma umukunzi we bwashenguye beshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 29, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Kamena niwo wari umunsi wanyuma wo gusezera Nyakwigendera Pastor Theogene , ni umuhango witabiriwe n’abantu ibihumbi bose bamusabira ijuru.
Yesu aramubwira ati “Ni njye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.” Nuko numva ijwi rivugira mu Ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye”.
Ayo ni amwe mu magambo yo muri (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Kamena niwo wari umunsi wanyuma wo gusezera Nyakwigendera Pastor Theogene , ni umuhango witabiriwe n’abantu ibihumbi bose bamusabira ijuru.

Yesu aramubwira ati “Ni njye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.” Nuko numva ijwi rivugira mu Ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye”.

Ayo ni amwe mu magambo yo muri Bibiliya muri Yohana 11: 25 no mu gitabo cy’Ibyahishuriwe 14:13.

Ni amagambo yakomeje abagera ku bihumbi bibiri bari mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina rya Inzahuke, nubwo bageraga aho byanga amarira agashoka ku matama, ariko wabonaga ko abakomeza.

Umugore wa Pastor Theogene yagaragaje uburangare bwabayeho mu gutabara umugabo we kuko impanuka yabaye saa mbili z’ijoro ku itariki 22 Kanama 2023 nyamara imodoka itabara ikabageraho saa Sita z’amanywa ku itariki 23 Kanama 2023 bamaze gushiramo umwuka. Birumvikana ko iyo babona ubutabazi bwihuse hari igihe bari kurokoka bitewe n’umugambi w’Imana.

Uwanyana Asia yahamagaye abana 29 babana mu rugo barimo abakazana be n’abuzukuru n’abakwe babiri. Abana yabijeje kubaho neza kandi azusa ikivi cyasizwe n’umugabo we . Ati”Yadukunze kuturusha iramudutwara ariko dusigaranye n’Imana. Tubyaranye kane. Abahungu babiri n’abakobwa babiri”.


Uyu mubyeyi yijeje abana be ko ntacyo bazamuburana ndetse ahishura ko Se yagiye mu ijuru. Yakomeje avuga ko yari umugabo mwiza ukunda Imana, ukunda abantu uca bugufi. Yanasobanuye ko buri kwezi bagemuriraga abakobwa babyaye.

Bakabishyurira inzu babamo (ghettos). Yagize ati:”Abana bo ku muhanda ntimugirengo nzituramira, nzabageraho. Imana izabinshoboza. Tuzahorana sinzabanga ndi kumwe namwe kandi Imana iri kumwe natwe kuko niyo nyiri bihe”.

Uyu mubyeyi ubwo yasangizaga inkuru y’ukuntu umugabo we yatabarutse byageze aho ikiniga kiramufata biranga.

Umugore wa Pastor Theogene bari bamaranye imyaka 13 ku buryo babanye mu bibi no mu byiza ndetse babayeho mu buzima bushaririye n’uburyoshye bafatanya byose. Uyu mubyeyi yakuze atagira se arerwa na nyina wabareraga ari abana bane.


Se yapfuye bakiri abana bato nyina apfakara akiri muto ku buryo hari abantu bajyaga baza gusaba abana ngo uwo mubyeyi ajye kwishakira ubuzima. Ariko rero igihe cyose mama we yajyaga mu masengesho, Uwanyana Asia barajyanaga. Igihe cyarageze Imana izana umubyeyi arera ba bana akora ibikomeye.

Yabanye na nyina anarera na ba bana bose abitaho. Byari bigoye kuko hari abantu batifuzaga ko uwo mupapa atwara mama wa Asia n’abana bose ariko yarabyirengagize arabarera.

Uwanyana Asia yari aziko azashaka umugabo w’umukire kugirango akure urubwa mu muryango ariko siko byagenze

Pastor Theogene aza gusaba uyu mugore mu muryango ntibyagoranye. Ariko rero ku rundi ruhande yari aziko azashakwa n’umugabo ufite amafaranga menshi bityo abashe guhindurira ubuzima iwabo. Yaje gushakana nawe ariko bakabaho ari Mana mfasha . Yavuze ko mu bihe bya Coronavirus aribwo bagize ubutunzi batigeze bakozaho imitwe y’intoki. Yagize ati:”Twatunze imodoka 2, twubatse inzu ya miliyoni 100 frws. Iwacu ntabwo hasuzuguritse”.

Ni umubyeyi watanze ubuhamya buteye impuhwe. Babayeho baba mu nzu y’icyumba n’uruganiriro(Salon) bakarya bigoranye. Avuga ko Imana yageze aho ishobora kumwambika imyenda y’ibihumbi 200 Frws. Ati:”Mureke dukore umurimo w’Imana neza”.

Hari abana 29 arera ariko yabijeje kubaba hafi. Hari abiga mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza. Uyu mubyeyi yasabye buri wese kumuba hafi ndetse bakazita kuri bariya bana.

Yasobanuye ko yari azi neza ko umugabo we azatabaruka. Yagize ati:”Narimbizi ko ari umugeni nawe yari abizi ko azataha”. Yakomeje avuga ko ubuzima bwe yari yarabuteguye kuko yari umugabo uca bugufi, ukunda Imana ndetse wemera guhanurwa. Ati:”Yubahaga bimwe biteye ubwoba n’umwana muto yamwubahaga”.

Muri ubu buhamya yagaragaje uko byagenze ajya gutaha

Hari ku wa kane ubwo uyu mubyeyi yagiye gusenga Imana ikamuhishurira ko afite urugendo rw’umugisha. Kandi hari ubugingo ifashe ikuye ahantu ibushyira ahandi. Uyu munsi Uwanyana yiriwe yacitse intege.

Abashyitsi bane bapfanye na Pastor Theogene ndetse na Donath yitabye Imana nawe azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2023. Pastor Theogene yari yazaniye amafi umugore we kuko yayakundaga cyane. Umugore yari yiriwe ategura ameza ariko na Theogene ari mu nzira ataha. Saa mbili z’ijoro zigeze umutima watangiye kumurya.

Yahamagaye umugabo we ntiyitaba. Ahamagara Donath ntiyitaba. Umugande amubwira ko bose bapfuye. Ngo Simba yabinjije muri Moteli. Uyu mugore yajyanye na Eric, Vincent bagerayo Saa tanu n’igice basanga haje break down ije kubatabara.

‘Twabanye tutakwishyura inzu y’icyumba kimwe, none ansize mu ya miliyoni 100 Frw’ : Umugore wa Pasiteri Niyonshuti yarijije benshi

Umugore wa Pasiteri Niyonshuti, Uwanyana Assia, yagaragaje urugendo rw’ubuzima yakuriyemo aho se yitabye Imana bakiri bato ariko nyina ashakana n’undi mugabo babaho muri ubwo buzima, nyuma Pasiteri Niyonshuti aza kumusaba.

Ati “Yaje kunsaba iwacu ari umukene. Numvaga ko nzasanga umugabo w’umukire kuko natwe iwacu twari abakene kugira ngo nzagire icyo marira umuryango wanjye. Gusa si uko Imana yari yabiteguye yaransabye tujya kubana mu buzima bubi n’ubwiza, Imana igenda iduha amasezerano. Twarakundanaga ku buryo n’umunsi ataha twarabibwiranye.”

Ngo kuva mu 2011 bashyingiranwe, byasabye ko bagera mu 2019 kugira ngo bagere ku buzima buryoshye nk’abandi aho babonye imodoka zigeze kuri ebyiri n’ibindi

Ati “Mu bihe bya Covid-19 ni bwo twabonye imodoka ebyiri. Imana icyo gihe niho yatwubakiye inzu ya miliyoni 100 Frw. Ni inzu twabonye tuvuye mu nzu y’icyumba kimwe, na yo kuyishyura ari ikibazo. Twaraburaye, njya kubyara ngataha n’amaguru n’ibindi bigoye twanyuzemo.”

Arakomeza ati “Nta myaka itatu yari ishize Imana idutabaye turya ku manywa na nijoro, nambara igitenge cy’ibihumbi 200 Frw. Uko mbitekekereza wari umuteguro w’Imana, yagiraga ngo umugabo wanjye atahe nta deni imufitiye. Ndashimira Imana ko yadushoboje muri urwo rugendo.”

Mu bana bareraga harimo bane bari bashyingiye abandi bakiri mu mashuri haba mu yisumbuye n’abanza ndetse na akaminuza.

Uwanyana ati “Ndabinginze muzambere hafi abana nanjye muzambe hafi muzadushyigikire ndabibasabye.”

Icyumweru cya nyuma cya Niyionshuti ku Isi

Uwanyana yasangije abari mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bw’umugabo we ko mu minsi ya nyuma bagize ibihe byo gusenga bombi.

Ati “Yari abizi ko ari umugeni. Imana yaramuteguye bihagije. Yari umugabo mwiza ukunda abantu n’Imana, ndetse wemeraga no guhanurwa. Ajya kujya kuzana abashyitsi bavuye muri Uganda nanjye twari kujyana ariko nsigara nitegura njya mu gikoni kugira ngo basange nabiteguye”

Ngo bari hafi kwambuka umupaka bavuye mu Mujyi wa Kampala, Pasiteri Niyonshuti yahamagaye umugore we muri rwa rwenya “arambwira ati ‘sindi akabati muramukazi wawe yakuzaniye amafi, kuko yari azi ko nyakunda. Anyoherereza amafaranga njya guhaha ambwira ko basigaje amasaha make we n’abashyitsi bakangeraho.”

Ati “Saa ine numva umutima urandiye ndamuhamagara ntiyanyitaba, mpamagara uwo bari bajyanye nawe biba uko, nyuma numva umuntu utavuga neza Ikinyarwanda ari kuvuga ngo bose bapfuye. Nahise nitunganya njyayo.”

Arakomeza ati “Bazanye imodoka (breakdown) zimukurura zikamuryamira, namwe murabyumva, ariko nari ngifite icyizere ko akiriho. Kubakuramo byasabye ko imodoka bayishwanyuza. Niho nemeye ko yatashye. Ubwo twaraye tuzanye umubiri tuwugeza ku Bitaro bya Kacyiru. Ndashimira abambaye hafi.”

Asize imishinga irimo n’uwo gutangiza ikigo cy’abana bo ku muhanda

Mu buhamya bw’uko yabanye na Pasiteri Niyonshuti, Umuyobozi w’Itorero rya Zion Temple i Ntarama mu Bugesera, Pasiteri Olivier Ndizeye, yavuze ko yamenyanye na Pasiteri Niyonshuti byisumbuyeho aho yari yamutumiye mu materaniro yo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ati “Twarakoranye icyo gihe hari isiganwa ry’amaguru, Pasiteri Niyonshuti arazinduka mu gitondo, agumana natwe nyuma arabwiriza muri icyo giterane hakijijwe abantu 371.”

Muri icyo gitaramo cyari icya nyuma, cyagenze neza, abantu bakihana, abakoreshaga ibiyobyabwenge biyemeza kubireka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, bwiyemeza kumwifashisha mu guhindura abana benshi bo mu bigo ngororamuco.

Uretse uwo mushinga Pasiteri Ndizeye yagaragaje ko we na Pasiteri Niyonshuti bari bavuganye ku wundi wo gushinga ikigo cyo kizajya gifasha abana bo ku muhanda.

Ati “Yambwiye ati ‘Imana ishaka kunkoresha ibirenze ndashaka gushinga ikigo gifasha abana mbana nabo n’abandi bari kure yabo’. Namubwiye ko muri hafi ibintu by’imiryango mbimenyereye. Nti ‘tegura gahunda umpe igitekerezo tujye muri RGB hanyuma umuryango tuwandikishe.”

Arakomeza ati “Icyo gihe nahise njya mu Majyepfo na Pasiteri Niyonshuti ambwira ko agiye gukorera urugendo muri Uganda kuzana abashyitsi ariko ku wa Gatanu navayo azazana n’umugore we tukabiganira. None agiye tutabigezeho, ariko tuzakomeza gufatanya kugira ngo iyo mishinga isohozwe.”

Uyu muyobozi ndetse n’abandi b’itorero bavuze ko uko bizagenda kose abo bana yafashaka bazabitaho, mu buryo bushoboka ndetse ko bazakomeza gufatanya n’indi mishinga yari afite igasohozwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa