skol
fortebet

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanywi b’itabi biganje mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi ku ndwara zitandura bwamuritswe na Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE), ku wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, bwagaragaje ko Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba ziza imbere mu kugira abaturage benshi banywa itabi.

Sponsored Ad

MINISANTE yagaragaje ko mu bantu 6,676 bakoreweho ubushakashatsi mu mwaka wa 2021-2022, ku bafite imyaka 18 kugera kuri 69, basanze Intara y’Amajyepfo ifite abaturage banywa itabi ku kigero cya 9.8%, iy’Iburasirazuba ku kigero cya 8.8%, Iy’Amajyaruguru kuri 5% n’y’Iburengerazuba barinywa ku kigero cya 4.2%.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu mwaka wa 2013 abagabo banyweye itabi bari ku kigero cya 19.2%, mu mwakwa wa 2022 bari 10.4%. Abagore banyweye itabi mu mwaka wa 2013 bangana na 7.2% naho mu 2022 bangana na 3.7%.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko kubera ubukangurambaga bwakozwe na Leta, bwo gushishikariza abantu kureka itabi kuko ryangiza ubuzima, bugaragaza ko abanywa itabi bagabanutseho 5.8% muri rusange, kuko mu mwaka wa 2013 abaturage banyweye itabi banganaga na 12.9% naho mu 2022 baba 7.1%.

MINISANTE ivuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga mu baturage kugira ngo umubare w’abanywa itabi ugabanuke.

Iyi Minisiteri ivuga kandi ko abanywa inzoga biyongereye bava ku ijanisha rya 41.3% mu mwaka wa 2013 bagera kuri 48.1% muri 2022.

Yongeraho ko ibi ari bimwe mu byagize ingaruka ku bwiyongere bw’abarwara indwara zitandura.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abitabira kurya imboga n’imbuto bakiri hasi, nyamara ari kimwe mu bifasha kurwanya izi ndwara.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imboga ziribwa iminsi 4 mu cyumweru, naho imbuto zikaribwa iminsi 2 mu cyumweru.

Abakora mu rwego rw’ubuzima bagaragaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kwitabira kwisuzumisha kare n’ibindi bitandukanye, nka bimwe mu byafasha mu kugabanya izi ndwara zitandura, zirimo gutwara ubuzima bwa benshi haba mu gihugu no ku Isi muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa