skol
fortebet

Uko Nyakwigendera Zura Karuhimbi yarokoye Abatutsi barenga 100 akangisha interahamwe Nyabingi

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyakwigendera Zura Karuhimbi yahishe abatutsi barenga 100 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 abifashijwemo no kubeshya abicanyi ko atunze "Nyabingi”, ko uwatinyuka gutera urugo rwe yayimuterereza.
Nyakwigendera Karuhimbi yatabarutse ku wa 17 Ukuboza 2018 azize izabukuru ariko benshi bazirikana ubutwari bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yifashishije ubuvuzi gakondo n’imitsindo y’abakurambere, umukecuru Zura Karuhimbi,yabashije kurokora abantu bivugwa ko barenga 150. (...)

Sponsored Ad

Nyakwigendera Zura Karuhimbi yahishe abatutsi barenga 100 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 abifashijwemo no kubeshya abicanyi ko atunze "Nyabingi”, ko uwatinyuka gutera urugo rwe yayimuterereza.

Nyakwigendera Karuhimbi yatabarutse ku wa 17 Ukuboza 2018 azize izabukuru ariko benshi bazirikana ubutwari bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yifashishije ubuvuzi gakondo n’imitsindo y’abakurambere, umukecuru Zura Karuhimbi,yabashije kurokora abantu bivugwa ko barenga 150.

Yavuze ko muri abo bantu yarokoye, harimo Abatutsi barenga 100, abahutu barenga 50, Abarundi 17, Abatwa 3 n’abazungu b’Abataliyani 3.Hari n’abana yatoye ababyeyi babo bamaze kubica.

Mu mwaka wa 2007 yambitswe umudari w’ishimwe na Perezida Kagame,nk’umurinzi w’igihango ndetse yahawe umudari n’ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda.

Yahawe n’indi midali ibiri,umwe yahawe n’Abataliyani bamwitura ko yarokoye bene wabo, n’undi yahawe n’Abarundi na bo bamwituye ineza yabagiriye.

Ubwo Jenoside yatangiraga, Karuhumbi wari utuye ahitwa ku Musamo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango ngo yafashe icyumba cy’inzu yabagamo, afata igisenge agitambikaho ibiti, arangije yuriza abantu benshi cyane abahishayo.

Andi makuru avuga ko hari abantu yahishe munsi y’igitanda no bindi bice byo mu nzu.

Abandi bavuga ko yari yaracukuye ibinogo byo kubahisha.

Iyo abicanyi bazaga iwe yababwiraga ko abateza Nyabingi ikabamara, bamwe barirukaga abashakaga kwinangira ngo yabaga yafashe isusa akayikuba ku bikuta by’inzu.

Uwashakaga kwinjira iyo yakabakabaga ku gikuta kubera umwijima ya susa ngo yaramuryaga agasubira inyuma yiruka akabwira bagenzi be ko Zura koko ari umurozi.

Karuhimbi yavuze ko yakuze abona nyina ahora arokora abantu mu bihe by’intambara n’ubwicanyi byakunze kuranga u Rwanda, bityo na we yumva ko akwiye gukomeza uwo muco.

Uko u Rwanda rwagiye rugira imvururu, Karuhimbi yavuze ko byose abyibuka neza, atondekanya izina ku rindi avuga abishwe bose, agushushanyiriza uko byabaga byagenze ngo bicwe.

Mu gace atuyemo, abantu benshi ngo batinyaga Kwa Karuhimbi, kuko yagiraga imiti gakondo bavuga ko yirukana abanzi.

Bigeze muri Jenoside, abantu babonye nta bundi buhungiro, biyemeza kujya mu rugo kwa Karuhimbi bizeye ko nibura ho Interahamwe ziri buhatinye, ari na ko byaje kugenda.

Gusa uyu mukecuru yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe mu myaka yashize ko bitamworoheye, kuko rimwe na rimwe byamusabaga kuzitekera zamara guhaga akazirukana, akazihanangiriza azibuza kwinjira mu nzu ye, ati "nimwinjira murahandwa! Zikagenda ntizigaruke”

Karuhimbi yavuze ko bamwe mu bo yarokoye na bo yabasigaga imwe mu miti gakondo, na bo ngo badasohoka bakicwa.

Ati, "Nabahaga ku muti ngo badasohoka. Hepfo aha hari hari igiti nari narateye nteraho imiti, ndayibatwikiriza, mu rugo muri iriya nzu, n’aha no mu cyumba hose.”

Bamwe mu bo yarokoye bavuze ko Interahamwe Karuhimbi yazibwiraga ko nizinjira mu ndaro, Nyabingi izimerera nabi, ibyo bigahora bizitera ubwoba, bityo iminsi ikicuma.

Karuhimbi yavuze ko Interahamwe zabaga ziri ku muharuro, ariko ko zatinyaga kugera iwe, kubera iyi miti yahateraga.

Ngo hari Interahamwe zigeze kumutera, ziza zikamubwira ziti ‘ukatwereka Abatutsi’, na we azisubiza agira ati ‘niko ye Abatutsi se mushaka ni abagize bate? Ni ababiciye?’ Ziti ‘Oya, turashaka kubica ngo abe ari twe dutegeka, abe ari twe dutwara u Rwanda’ Karuhimbi azisubiza agira ati ‘Ubundi se hari icyo bababujije? Nimujya munzu murahanwa.”

Karuhimbi akomeza avuga ko yaje kubwira izo nterahamwe ati, "mfungure!” azitera ubwoba agira ati "Kandi nimfungura ntimubonemo abantu nanjye ndabatema”, ati "Ubwo muraba munteye, umuntu uri aha niyicariye ndi umukecuru?” nuko izo nterahamwe ziza kumutinya ngo zishya ubwoba zisubirayo abasha kurokora abo bantu bose bari baje iwe atyo.

Ntaganira Wellars,n’umwe mu bahungiye kwa Karuhimbi, wahamaze ukwezi, akaza no kuharokokera.

Karuhimbi avuga ko uyu Ntaganira ari umwe mu bantu bahigwaga cyane, kandi Interahamwe nyinshi zagiye ziza kumureba ngo zihamutsinde, ariko ku bw’Imana akarokoka.

Ntaganira yabwiye Izuba Rirashe ko koko Interahamwe n’abandi bantu batinyaga uru rugo, ariko ko atakwemeza neza ko ari imbaraga zidasanzwe yakoreshaga, ahubwo ko ari amayeri menshi uyu mukecuru yifashishaga ngo atinyishe abicanyi.

Agira ati, "Yarabakangaga ababeshya ngo hagire uwinjira apfe, ariko mbona yarafatanyije n’Imana, aratwihanganira aduha ibiryo bye, urumva we icyo yakoze yashize ubwoba, akajya akanga abicanyi ababwira ngo injira Nyabingi zikwice.

Njye nageze iwe kuwa 23 Mata mpava kuwa 22 Gicurasi, Inkotanyi zigeze mu Ruhango.”

Uyu mugabo asobanura ko abari bahungiye kuri uyu mukecuru hafi ya bose batamenyaga ko hari abantu benshi, ati "Abo nzi twari batandatu twari kumwe, nabonye abandi ari uko bavuze ngo baje gusaka, numva ikiriri cy’abantu kiragiye twese tunyura muri za soya zari zihari, Karuhimbi aratubwira ngo navugiriza tumenye ko bamaze gusaka tugaruke, mbese yari afite amayeri menshi.”

Inkuru nyinshi zanditswe kuri Karuhimbi zivuga ko yavutse mu muryango w’abapfumu mu mwaka wa 1925.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa