skol
fortebet

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’Abanyarwanda batari bake hamwe n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye RwandaDay ya 10 yabereye mu Bubiligi, Perezida Kagame yasubije ibibazo byinshi aho yanabwiye umwari uvuka mu gihugu cya Mali ko ashobora kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse akaba yabona n’umusore umurongora niba atarashaka umugabo.
Ibi ni bimwe mu bisubizo binyuze amatwi y’abantu Perezida Kagame yasubije abari mu cyumba cyabereyemo ibirori bya RwandaDay mu Bubiligi.
Mu buhamya bwajyanye n’ikifuzo cyo kubona (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’Abanyarwanda batari bake hamwe n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye RwandaDay ya 10 yabereye mu Bubiligi, Perezida Kagame yasubije ibibazo byinshi aho yanabwiye umwari uvuka mu gihugu cya Mali ko ashobora kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse akaba yabona n’umusore umurongora niba atarashaka umugabo.


Ibi ni bimwe mu bisubizo binyuze amatwi y’abantu Perezida Kagame yasubije abari mu cyumba cyabereyemo ibirori bya RwandaDay mu Bubiligi.

Mu buhamya bwajyanye n’ikifuzo cyo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse akaba yanabyara umwana amubyaranye n’umunyarwanda, umukobwa w’Umunyamali yagarutse ku gitekerezo gikomeye we na bagenzi be bungukiye ku Rwanda ubwo barusuraga.

Yavuze ko Umuganda ari kimwe mu bitekerezo n’amasomo bavomye ku Banyarwanda none ubu we n’itsinda ry’urubyiruko bari bazanye i Kigali biyemeje gutangiza gahunda y’Umuganda mu bihugu bya Afurika binyuranye.

Iyi gahunda bakaba barayise "Umuganda_Africain", ikaba imaze kugera mu bihugu nka Mali, Senegal na Cote d’ Ivoire.

Perezida Kagame yanasubije ibibazo binyuranye by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu mahanga.

Gusa, mu bibazo humvikanye cyane abanyanganyijwe imitungo yabo iri mu Rwanda ariko Perezida Kagame abizeza ko ibibazo byabo bizakemuka neza.

Perezida Kagame yasoje ikiganiro ashimira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda badahwema gukomeza kwerekana indangagaciro zo gukunda urwababyaye ndetse bakanatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Iyi ni RwandaDay ibaye ku nshuro ya 10 aho abahanzi nka King James, Teta n’abandi babanje gususurutsa abitabiriye iyi RwandaDay.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa