skol
fortebet

Umujyi wa Kigali ugiye gutangira gushyira amagare ahabugenewe abayakeneye bayakoreshe mu ngendo

Yanditswe: Wednesday 26, May 2021

Sponsored Ad

Mu Mujyi wa Kigali hagiye gushyirwaho ahantu hatandukanye hazajya haba hari amagare ku buryo umuntu ukeneye kujya mu gace runaka azajya arifata akaritwara akarisiga ahantu habugenewe.

Sponsored Ad

Iyi gahunda y’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Kompanyi yitwa Gura Universal, ku ikubitiro igiye guhera ku muhanda uva mu Mujyi werekeza Kisimenti.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda igamije kwimakaza ikorwa ry’ingendo rirengera ibidukikije.

Ahagenewe gushyirwa aya magare azajya yifashishwa n’abifuza kuyagendaho, ubu hombi hari amagare nibura atanu kuri buri hamwe.

Iyi gahunda izwi nka Ridesharing, izabanza kuba ari Ubuntu muri aya mezi atatu y’igerageza hanyuma nyuma yishyurwe.

Ni gahunda igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere isanzwe izamurwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli ndetse no gufasha abantu gukora siporo kandi bakora n’ingendo ariko banishimisha.

Iyi gahunda isanzwe iriho mu bihugu byateye imbere nko mu Bushinwa no muri Singapore aho amagare yifashishwa cyane mu ngendo.

Muri biriya bihugu, haba hari ahantu hashyizweho haba haparitse amagare ku buryo ukeneye kuva mu gace runaka yerekeza mu kandi, agenda akarifata hanyuma akarisiga ahabugenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa