skol
fortebet

Umujyi wa Kigali ugiye kongera ubukangurambaga ku kurwanya itabi

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2017

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bavuga ko bagiye kongera ingufu mu bukangurambaga bugamije kurwanya itabi aho abantu bagenda, aho bakorera ndetse n’aho batuye. Umuyobozi w’uyu mujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda, avuga ko kunywa itabi ari ikibazo gikomeye gikwiye guhagurukirwa kugirango abaturage bagire ubuzima bwiza.
Nubwo u Rwanda ari kimwe mu bihugu bibuza abantu kunywera itabi mu ruhame, haracyagaragara ababirengaho bakanywera itabi mu ruhame harimo isegereti cyangwa ibyitwa (...)

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bavuga ko bagiye kongera ingufu mu bukangurambaga bugamije kurwanya itabi aho abantu bagenda, aho bakorera ndetse n’aho batuye. Umuyobozi w’uyu mujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda, avuga ko kunywa itabi ari ikibazo gikomeye gikwiye guhagurukirwa kugirango abaturage bagire ubuzima bwiza.

Nubwo u Rwanda ari kimwe mu bihugu bibuza abantu kunywera itabi mu ruhame, haracyagaragara ababirengaho bakanywera itabi mu ruhame harimo isegereti cyangwa ibyitwa Shisha, aribyo umuyobozi w’ umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda aheraho avuga ko abantu bakwiye kumva ko kunywa itabi byangiza ubuzima.

Yagize ati, "...Ikirere turagisangiye twese, iyo unywera itabi mu nzu, mu modoka, muri za bus, mu tubari, nta mbibi zihari, uba urimo ubangamira abandi, niba tuziko itabi ari ribi, dukangurire abantu kubireka. Guhitamo kunywa itabi ni uguhitamo nabi. Abarinywa tubakangurire kurireka kugirango barinde ubuzima bwabo."

Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2017 watoranijwe mu mijyi 50 ku isi yashyizwe muri gahunda y’imijyi ikeye n’abaturage bafite ubuzima bwiza, ibizwi nka ’Healthy cities’, ni gahunda iterwa inkunga n’umuryango wa Bloomberg Philanthropies. Uyu mujyi wahawe agera ku bihumbi 100 by’amadolari y’amerika ngo akoreshwe mu bikorwa bigamije gutuma Kigali iba umujyi uzira umwotsi w’itabi. Ministeri y’ ubuzima, ivuga ko abantu 13 % aribo banywa itabi mu Rwanda.

Pascal Nyamurinda uyobora Umujyi wa Kigali (Photo: Igihe)

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa