skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wahagaritse ibitaramo 2 bikomeye kubera icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Sunday 08, Mar 2020

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali wahagaritse ibitaramo by’imyidagaduro byose n’ibindi birori bihuza abantu benshi guhera kuri iki cyumweru tariki 8 Werurwe kugeza igihe icyorezo cya COVIDー19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kizaganyiriza ubukana.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru hari hateganyijwe ibitaramo bibiri bikomeye birimo icyitwa “Ikirenga mu Bahanzi” cyari kigamije guhemba umuhanzikazi Cecile Kayirebwa kubera ukuntu yateje umuco nyarwanda mu mhanga ndetse n’icy’abaramyi barimo Patrick Misigaro na Gentill Misigaro.

Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rigira riti "Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020,

Bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko Inzego z’Ubuzima n’zindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo,

Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya8 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

Abari barahawe impushya n’Umujyi wa Kigali nabo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo.

Mu kurengera ubuzima bw’abaturage tuributsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk’insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n’ahandi, gukaza ingamba z’isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe

Tubasabye kwitwararika no gukurikiza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Nubwo u Rwanda rutarageramo Coronavirus,inzego z’ubuzima zikomeje gusaba abantu kwitwararika birinda kuramukanya,gukororera cyangwa kwitsamura mu ruhame,kujya mu bihugu byagezemo icyorezo n’ibindi.

Muri Afurika,ibihugu nka Misiri, Afurika y’Epfo, Senegal, Togo, Cameroon hamaze kugerwamo n’iki cyorezo kimaze kwandura abarenga 102,000 barimo 80,651 bo mu Bushinwa mu gihe abagera kuri 3,480 bamaze guhitanwa nacyo.



Umujyi wa Kigali wasubikiye rimwe ibitaramo 2 bikomeye byagombaga kuba kuri iki cyumweru

Ibitekerezo

  • Ibintu birimo kubera mu isi yacu biteye ubwoba n’agahinda.Ni gihamya yuko turi mu minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUZAROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

    Ubu murashaka kuvuga KO abaguze ama tickets bazaviramo aho?

    Guhagarika ibitaramo ntibahagarike abafana kumakipe kubibuga! Ntacyo bimaze, kimwe nimodoka zitwara abagenzi za kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa