skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wavuze ku byo wasabye byo koza amapine mbere yo kwinjira muri kaburimbo

Yanditswe: Friday 19, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’impaka ndende n’ibitekerezo by’urusobe ku itangazo ry’umujyi wa Kigali ryasabaga abafite imodoka koza amapine yazo yuzuye ibyondo mbere yo kwinjira muri kaburimbo,uyu Mujyi wemeje ko iryo tangazo rireba amamodoka amena ibitaka mu muhanda.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubinyujije kuri X bwasobanuye ko abagomba kwitwararika mu bikorwa byo kwanduza imihanda ari abatwara imodoka zitwaye amabuye, umucanga n’igitaka byuzuye cyane ku buryo bigenda bimeneka mu muhanda.

Bugira buti “Ubutumwa twatanze bureba cyane cyane imodoka zikora mu bwubatsi zitwara igitaka, imicanga n’ibindi zikarenza ibyo zemerewe gutwara bikagenda bimeneka mu muhanda bikawanduza.”

Kuwa 17 Mata uyu mwaka,Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo rivuga ko bibujijwe kwanduza umuhanda bityo abafite imodoka zanduye bajya babanza kujya mu kinamba kuzoza mbere yo gukoresha imihanda.

Wagize uti:"Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda. Ibyo bireba:
✅Umuntu ku giti cye;
✅Abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ’chantier’, ibirombe n’ahandi;

Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.

Imodoka zitwaye ibitaka cyangwa ibindi bishobora kwanduza umuhanda, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikirinda ko bimeneka mu muhanda.

N.B: Abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije. "

Iri tangazo ryasembuye abantu bamagana ubu buyobozi karahava aho bavuze ko ikibazo atari ukwanduza umuhanda ahubwo Umujyi wa Kigali wananiwe gukora imihanda ukaba ushaka kubibaryoza.

Benshi bavuze ko bitakoroha ko buri gihe uko uvuye mu gace katagira kaburimbo wajya uhita woza amapine.

Basabye umujyi gukora imihanda iki kibazo kigakemuka aho kubasunikiraho amakosa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa