skol
fortebet

Umuntu umwe wo mu mujyi wa Kigali niwe wenyine wanduye Covid-19 abandi 10 barayikira

Yanditswe: Monday 05, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Ukwakira 2020, umuntu umwe wo mu mujyi wa Kigali yasanzwemo COVID-19 mu bipimo 1,988 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4,867.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize abantu 10. Abamaze gukira bose hamwe ni 3,226.Abakirwaye:1612. Abapfuye baracyari 29. Uwahitanwe na Covid-19 mu Rwanda aheruka 25/9/2020.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa n’amazuru buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi no kwirinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2020, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yasoje igikorwa cyo gupima icyorezo cya COVID-19 mu bantu bitabiriye amasengesho muri kiriziya n’insengero, ndetse n’abazindukiye muri siporo rusange mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Icyo gikorwa cyasoje hafashwe ibipimo 400 muri kiriziya n’insengero eshatu z’i Kigali (Cathédrale St Michel, EAR Remera & ERC Masoro) no kuri site 3 z’ahakorerwaga Siporo rusange izwi nka “CarFreeDay” (KBC/KH, IPRC Kicukiro & Car Free Zone).

Umuyobozi wa RBC Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye itangazamakuru ko gufata ibipimo muri ubwo buryo butunguranye ari ingenzi, kugira ngo hamenyekane imiterere y’icyorezo cya COVID-19 mu baturage n’uko gihagaze muri rusange.

Amakuru ava muri ubwo bushakashatsi atuma inzego z’ubuzima zifata ibyemezo bikwiriye bishingiye ku bimenyetso bifatika.

Abapimwe uyu munsi bagendaga batoranywa mu buryo bwo gutomboza ku buryo ibisubizo by’ibipimo byafashwe nta gushidikanya ko bishobora kugaragaza uko ubwandu buhagaze muri rusange.

Gahunda yo gufata ibipimo kuri iki Cyumweru ije ikurikiye indi iherutse gukorerwa mu mihanda ya Kigali ndetse no mu marembo yayo, hafashwe ibipimo bisaga 2000 abatahuwe muri byo bafite ubwandu babaye babiri gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa