skol
fortebet

Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 71 barayandura

Yanditswe: Tuesday 20, Apr 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki 20 Mata 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bashya 71 banduye icyorezo cya COVID-19, bituma abamaze kwandura mu Rwanda bose bagera ku 24,005.

Sponsored Ad

Uyu munsi hakize abantu 152 batumye umubare w’abamaze gukira ugera ku 22,560 bangana na 93.9% by’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Umugabo w’imyaka 80 wo mu Mujyi wa Kigali yahitanwe n’iki cyorezo, bityo abamaze guhitanwa na cyo bagera kuri 327 bangana na 1.3% by’abo kimaze gutahurwaho.

Abarwayi bashya babonetse uyu munsi barimo abo mu Karere ka Nyaruguru 21, Ruhango 7, Nyanza 6, Karongi 5, Nyamagabe 5, Gicumbi 4, Mujyi wa Kigali 3, Muhanga 3, Gisagara 3, Kamonyi 3, Ngororero 3, Rwamagana 2, Gatsibo 2, Ngoma 2, Rubavu 1, Burera 1, na Bugesera 1.

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,118 barimo batandatu barembye. Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose babonetse mu bipimo 1,264,616 birimo 4,092 byafashwe uyu munsi.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego aho kuri iyi nshuro cyibasiye Intara y’Amajyepfo ndetse Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kikaba cyatangaje ko 85% bya Coronavirus mu gihugu hose ariho iri guturuka.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Covid-19 muri iyi ntara yazamutse ku kigero cya 5% aribyo byatumye bohereza itsinda ry’abaganga rimaze ibyumweru birenga bibiri, kugira ngo ritange ubwunganizi ndetse rinakore ibishoboka ngo icyorezo kigabanuke.

Yongeyeho ati “Imibare dufite uyu munsi ni uko 85% y’ikibazo cya Covid-19 igihugu cyose gifite, uyu munsi wa none kiri guturuka mu Ntara y’Amajyepfo. Haba mu bandura bashya no mu bahitanwa na covid-19.”

Hamwe mu hagaragaye ubwandu bwinshi muri iyi ntara ni mu ruganda ruzatanga amashyanyarazi, basanze rukoramo abarenga 1200, bakoraga begeranye, uburyo bakoragamo ndetse n’uburyo babayeho byatumaga ubwandu bukwirakwira ku bwinshi.

Mu ruzinduko Dr Nsanzimana yahagiriye mu cyumweru gishize, yanasuye Ibitaro Bikuru bya Kaminuza, CHUB, biri mu bitanga serivisi zo gupima, kuvura no kwita ku barwayi ba Covid-19 kugira ngo harebwe icyakongerwamo imbaraga bityo icyorezo kigabanuke.

Bimwe mu biri gukorwa kugira ngo iki cyorezo kigabanye umurego, Dr. Nsanzimana yavuze ko birimo gupima abantu benshi kuruta uko byakorwaga mbere, aho byibura muri buri kagari hapimwa abagera kuri 50.

Yongeyeho ati “Twagiye ndetse twongera n’uburyo tuvura tukazamura ibipimo tukageza n’aho tuvura dukoreshe imiti yihariye. Ha handi muri ruriya ruganda tubona ko hari ikibazo gikomeye twanafashe ingamba yuko hakorwa n’uburyo bwo gukingira abo bantu mu buryo bwihariye, ku nkingo nke zari zihari kandi zagombaga kwifashishwa ahantu habaye ikibazo nk’aha ngaha.”

Yakomeje avuga ko nubwo gukingira bidakuraho ikibazo cyose ariko ari kimwe mu bisubizo by’ibibazo bya Covid-19 ikomeje kwibasira iyi ntara by’umwihariko.

Dr. Nsanzimana yasabye abatuye muri iyi ntara kwitwararika bagakora ibishoboka mu kwirinda iki cyorezo, ndetse bagafatanya na RBC kugihashya.

Ati “Icyo dushaka nyamukuru ni uko virus tuyibuza amahoro, tukayibuza gukwirakwira, ariko n’abayigize tukabarinda kuremba no gupfa, bitewe nuko dufite ubushobozi bwo gukora ibyo bintu uko ari bibiri.”

Mu minsi irindwi ishize abarwayi bashya ba Covid-19 babonetse ni 462, muri bo 265 ni abo mu Ntara y’Amajyepfo gusa.

Akarere kibasiwe kuruta utundi ni aka Nyamagabe kagize abarwayo 70 muri iyo minsi irindwi gusa, kagakurikirwa n’aka Nyaruguru kagize 51 aka gatatu kakaba aka Nyanza kagize abarwayi 40. Muri iyi ntara yose Akarere kagaragaramo ubwandu buke ni aka Kamonyi kagize abarwayi batandatu ba Covid-19.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa