skol
fortebet

Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wamaze kugezwa mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 28, Feb 2021

Sponsored Ad

Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana tariki 7 Mutarama 2021 aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagejejwe mu Rwanda, aho biteganyijwe ko uzashyingurwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Sponsored Ad

Ahagana saa Mbili z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ni bwo umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe.

Mu bamwakiriye harimo Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, bamwe mu bapadiri bo muri Diyosezi ya Cyangugu ari naho Padiri Ubald azashyingurwa.

Mu bandi bari baje kwakira umurambo wa Ubald bari abavandimwe be, abo mu muryango we ndetse n’abandi bihayimana bari bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ubwo umurambo wa nyakwigendera wagezwaga ku kibuga cy’indege washyizwe mu modoka yabugenewe maze mbere yo kujyanwa abari baje kuwakira babanza gucana za buji, baranawusengera.

Ku IBANGA RY’AMAHORO ni ho Padiri Ubald azashyingurwa, iki kikaba ari ikigo Padri Ubald yashinze ngo abaturage bajye baza kuhaganirira n’Imana.

Ku IBANGA RY’AMAHORO! Ni amagambo abanza hejuru ku cyapa kiri ku rwinjiriro rwaho nko mu ntambwe 200 uvuye aho kiliziya yaho yubatse. Ni mu Kagari ka Kamatita, mu Murenge wa Gihundwe, ku kilometero nka kimwe uvuye ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kamembe.

Aka ni agasozi gateretse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho uba witegeye neza ikirwa cya Nkombo n’ibice byinshi by’I Bukavu muri RDC. Hirya gato hari ishyamba rigari rya Pharmakina rikaba isooko y’akayaga keza gahuha ku IBANGA RY’AMAHORO!

Hatunganyije neza, ubusitani bwiza kandi bugari butohagiyemo ibyatsi n’ibiti ni bimwe mu bikwakira ukihagera. Birumvikana ko n’amashusho menshi ajyanye n’imyemerere gatolika na yo ahari ku bwinshi.

Ni Padri Ubald Rugirangoga ubwe wahatangije muri 2012 ngo abantu bajye baza kuhasengera.

Ibi ni ko bimeze kuko twahasanze abantu bake bari hirya no hino mu busitani bari gusenga. Ni bake kubera ingamba zo kwirinda Covid 19. Baduhamirije ko bahakirira koko, kandi bakahasubirizwa ibibazo n’ibyifuzo byabo.

Hubatse kiliziya nziza kandi nini bigaragara ko ari iya vuba aha. Ngo yatashywe muri 2019. Na yo si benshi bari kuyigana kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19. Ku rutambiro rwayo harateguye kandi hari ifoto nini ya Padri Ubald. Mu nzira zigana aha, ibikorwa byo kuharimbisha no kuhasukura byaratangiye mu rwego rwo kwitegura imihango yo kumushyingura izahabera.

Nyuma yo kumva urupfu rwa Padri Ubald Rugirangoga, abaturage biganjemo abagarurika basazwe n’agahinda, none mu byifuzo byabo ngo bumva yagirwa umutagatifu.

Padri Ubald Rugirangoga yatabarutse mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka azize uburwayi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umubiri we uzagezwa kuri Diyosezi ya Cyangugu tariki ya mbere Werurwe 2021 saa kumi n’imwe za nimugoroba nk’uko bitangazwa na Padri Komerusenge Athanase, umunyamabanga wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu.

Kubera iki Padri Ubald Rugirangoga azashyingurwa ku IBANGA RY’AMAHORO kandi hari amarimbi yihariye ashyigurwamo abapadri?

Padri Athanase avuga ko byatewe n’uko ari ahantu hakomeye kandi hagaragaza ibikorwa Padiri Rugirangoga yahakoreye, kuhamushyingura kikaba ari igikorwa cyo kumuha agaciro.

Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by’iteka nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa