skol
fortebet

Umuryango wa Ezra Mpyisi wasabye ikintu gikomeye abashaka kumuherekeza

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse kwitaba Imana, watangaje ko abifuza guherekeza uwo mukambwe, bateganyaga kuzitwaza indabo zo kumuherekeza bazazisimbuza Bibiliya kuko ari imwe mu ntwaro ikomeye yakundaga akiri muzima.

Sponsored Ad

Ibi byagaragajwe ku mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe nyuma yo gupfa ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024,ku myaka ye 102.

Nyuma y’urupfu rwe, hateguwe umugoroba wo kuzirikana ubuzima bwe ndetse abantu batanga ubuhamya butandukanye bushingiye ku kuntu bamuzi n’urwibutso bamufiteho.

Umuhungu we, Mpyisi Gerald, uhagaraririye Umuryango wa Ezra Mpyisi yagaragaje ko mbere y’uko yitaba Imana, yari yarabasabye kuzatanga Bibiliya abazamuherekeza bakazaba bafite icyo gitabo.

Yagaragaje ko bahisemo ko abantu bazamuherekeza bazagura bibiliya mu rwego rwo kumuherekeza aho kugura indabo kugira ngo icyifuzo cye cyo guha bibiliya abazitabira uwo muhango kigerweho.

Yagaragaje ko gutanga Bibiliya kwa Pasiteri Ezra Mpyisi bifite amateka akomeye yakomoye ku burwayi yigeze kugira ubwo yari i Nairobi muri Kenya aho yumvaga agiye gupfa asigira abana umukoro wo kuzaha bibiliya abantu bagera kuri 300 ariko nyuma aza gukira.

Benshi mu bitabiriye umugoroba wo gusezera kuri Pasiteri Mpyisi,bemeje ko yakundaga ijambo ry’Imana kandi yakoze ibishoboka byose ngo rigere kuri benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa