skol
fortebet

Umusore wajyanye ikanzu ku gituro cya Regis agasiba graduation yavuze icyabimuteye [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

Cyuzuzo Philbert abenshi bazi nka Khaled yibujije kujya kwifatanya n’ abandi mu birori byo gusoza amasomo ya Kaminuza y’ u Rwanda yabereye I Huye tariki 2 Ugushyingo 2018.

Sponsored Ad

Kuri iyi tariki Khaled yajyanye , I Rusororo ku gituro cya Niyotwagira Regis, ikanzu yambarwa n’ abarangije kaminuza yabwiye UMURYANGO ati “Nari kubuzwa ni iki se kuyijyanayo ntiyayikoreye, ntiyapfuye yararangije amasomo”

Regis yitabye Imana tariki 5 Kanama 2018 aguye mu mpanuka y’ imodoka yabereye Bishenyi muri Kamonyi. Nyakwigendera niwe wari utwaye imodoka, niwe wenyine wapfuye abandi bari kumwe mu modoka bararokotse.
Umutima waranze Niyotwagira Regis watumye inshuti ze zishinga umuryango w’ abagira neza zirawumwitirira ‘Fondation Regis’

Khaled yari inshuti y’ akadasohoka ya Nyakwigendera Regis biganye imyaka 10, basangira kawunga, bakinana umupira, ibi nibyo byamukoze kumutima bituma atajya muri sitade kwishimira ko yarangije Kaminuza kuko inshuti ye yatabarutse kandi bari barateguranye ibirori byo kwambara ikanzu(Graduation).

Khaled yatubwiye uko yiyumvaga ubwo yari yagiye kunamira inshuti ye. Ati “Nari mfite agahinda, nari mfite agahinda, kuko ntabwo wakumva umuntu w’ inshuti yawe mwiganye secondaire, musangira kawunga mu buzima bukomeye cyane. Urumva umuntu upfuye azize gisida, uriya munsi twari kumwe, twari twiriranywe umunsi wose uretse ko njye natashye mbere kuko nari mfite gahunda”


Nyakwigendera Regis Niyotwagira( wambaye umuhondo) ari kumwe na Cyuzuzo Philbert Khaled

Yongeyeho ati “N’ ibya graduation byose twari twarabiteguye , urumva ntabwo nari kumusiga ngo njye kwishima muri sitade. Ntabwo nari kumusiga, ntabwo byari gushoboka”

Nyakwigendera Regis yari umuntu uzi kubana neza n’ abantu, arangwa no gukora cyane no gusenga. Inshuro nyinshi yabaga yagiye gusengera I Kibeho.

Tariki 6 Kanama , mu muhango wo gushyingura Regis, inshuti ze n’ abavandimwe bagize igitekerezo cyo gushing fondasiyo yitwa Fondation Regis ifasha ababaye mu rwego rwo kumwibuka nk’ umuntu wakundaga abantu. Iyi foundation igizwe n’ abantu barenga 280, yashinzwe tariki 8 Kanama.


Bamwe mu bagize fondasiyo Regis, ifasha ababaye: Aha bari mu bitaro bya Muhima

Iyi foundation yatangiye ibikorwa by’ ubugiraneza , irihira abanyeshuri amafaranga y’ ishuri ndetse yanasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima yishyurira abarwayi batanu bari bafungiye muri ibi bitaro barabuze ubwinshu.



Nyakwigendera Regis Niyotwagira

Nyakwigendera Regis Niyotwagira yitabye Imana ku myaka 24 y’ amavuko asigaje amezi 3 ngo yitabire ibirori by’ abarangije muri Kaminuza y’ u Rwanda. We na Cyuzuzo Philbert (Khaled) bari barangije mu ishami ry’ imari muri College of Business and Economics.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa