Umuzunguzayi bivugwa ko yarimo guhunga inzego z’umutekano yagonzwe n’imodoka
Yanditswe: Friday 25, Aug 2017
Ahagana mu ma saa tanu zishyira saa sita z’amanywa nibwo umugore bivugwa ko ari umuzunguzayi yagaragaye arambaraye mu muhanda Nyabugogo hafi ya gare.
Ni nyuma yo kugongwa n’imodoka, abari aho bavuga ko uyu muzunguzayi yagonzwe ubwo yageragezaga guhunga Dasso ndetse m’abashinzwe irondo ry’isuku.
Nyuma y’igihe gito uyu muzunguzayi agonzwe yahise ajayanwa kwa Muganga n’imbangukiragutabara.
Ibi bibaye nyuma y’amasaha make umujyi wa Kigali utangaje ingamaba zikaze zo guhangana n’abazunguzayi (...)
Ahagana mu ma saa tanu zishyira saa sita z’amanywa nibwo umugore bivugwa ko ari umuzunguzayi yagaragaye arambaraye mu muhanda Nyabugogo hafi ya gare.
Ni nyuma yo kugongwa n’imodoka, abari aho bavuga ko uyu muzunguzayi yagonzwe ubwo yageragezaga guhunga Dasso ndetse m’abashinzwe irondo ry’isuku.
Nyuma y’igihe gito uyu muzunguzayi agonzwe yahise ajayanwa kwa Muganga n’imbangukiragutabara.
Ibi bibaye nyuma y’amasaha make umujyi wa Kigali utangaje ingamaba zikaze zo guhangana n’abazunguzayi bashinjwa gukora ubucuruzi mu kajagali.
Royal Tv ducyesha iyi nkuru yageze muri gare ya Nyabugogo no mu nkengero zayo, bavuga ko basanze icyemezo cy’umujyi wa Kigali cyatangiye gukurikizwa koko, hari abapolisi bari muri gare barimo gukumira abazunguzayi.
Ngo uko byagaragara nta muzunguzayi warimo akora kubera gutinya inzego z’umutekano, bemezaga ko Polisi mu kubahagarika itarimo kubahutaza.
Kuva hashyizweho ingamba zikaze hari abazunguzayi bavuga ko baretse burundu ubucuruzi bw’akajagali ariko hari n’abatiteguye kubureka.
Aba bazunguzayi bavuga ko n’ubwo bashyiriweho amasoko yatuma badakomeza gucurururiza mu kajagali hari ubundi buryo bifuza gufashwamo ntibakomeze gukora ubwo bucuruzi.
Umujyi wa Kigali wo uvuga ko ibyo wagombaga gukorera abazunguzayi wabikoze, ibyo birimo kubaka amasoko abazunguzayi bagahabwa umwanya wo gucururizamo batishyura mu gihe runaka kandi batanasora.
Abazunguzayi bo bavuga ko igishoro gito ari cyo ntandaro kunangira bagakomeza gukora ubucuruzi bufatwa nk’akajagali.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *