skol
fortebet

Uzi ko ibibabi by’ipapayi ari umuti w’indwara ya Kanseri?

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi bamenyereye kurya ipapayi nk’urubuto rufitiye umubiri akamaro, kubera ibirigize birimo za vitamine, imyunyungugu, n’ibindi, ariko hari n’ibindi bituruka kuri ryo nk’utubuto twaryo tw’imbere n’igishishwa cyaryo bifitiye umubiri akamaro.

Sponsored Ad

Amababi y’igiti cy’ipapayi atogosheje mu mazi, akanyobwa nk’icyayi ni ingirakamaro cyane haba imbere mu mubiri ndetse n’inyuma ahagaragarira amaso.

Ibibabi by’igiti cy’ipapayi bizwiho:

Kurwanya kugugara

Ibibazo byo kugugara byatewe n’ubwandu, uburibwe bwo mu gifu, cyangwa se aside nyinshi, bishobora kumarwaho n’icyayi cy’ibibabi by’ipapayi. Iki cyayi gifite ubushobozi bwo kurinda urwungano ngogozi guhera mu kanwa kugeza aho umwanda munini usohokera.

Kugabanya ububyimbirwe bwatewe n’umubu wo mu bwoko bwa Dengue:

Anzime ziba mu ipapaye zifite ubushobozi bwo guhangana n’umuriro ndetse n’ububyimbirwe bwatewe n’uyu mubu kimwe n’ibicurane biterwa nawo.

Bifasha kurwanya ubwivumbure bw’umubiri kuri gluten, iboneka mu binyampeke nk’ingano n’ibindi

Kurwanya Kanseri

Gufata icyayi cy’ibibabi by’ipapayi byibuze inshuro 4 mu cyumweru, bifasha mu kwirinda kanseri ariko utibagiwe kwita ku ndyo yuzuye, wirinda kunywa itabi n’amafunguro yahinduwe, wita cyane ku myitozo ngororangingo.

Kuvura indwara y’ibishishi

Ibibabi by’ipapayi bifasha mu guhangana n’ibishishi bikunze kwibasira ingimbi n’abangavu kubera ihindagurika ry’imisemburo mu mubiri wabo, ndetse na bamwe mu bakuze.

Icyo gihe usabwa gukora masque (masike) y’ibibabi by’ipapayi iboneka hakorshejwe amazi n’ibyo bibabi. Urabihuza, ukabisya bikavamo ikimeze nk’urusukume, ukarwisiga mu maso rukamaraho iminota 15 ugakaraba. Bikorwa kenshi kugira ngo bitange umusaruro.

Birinda kubyimba k’urugingo rwa porositate (prostate)

Mu umugabo cyangwa umusore afite ibimenyetso byo kubyimba kwa Porositate afata icyayi cy’ibibabi by’ipapayi.
Ibyo bimenyetso birimo: kubabara mu gihe wihagarika, gukenera kwihagarika inshuro nyinshi, kugira umuriro no guhorana umunaniro.

Kugira ubuzima bwiza bw’umusatsi

Ufata amazi watetsemo ibibabi by’ipapayi ukayavanga n’isabune bameshesha mu mutwe (shampo), ukajya ubikora iteka uko ukeneye koga mu mutwe. Bituma umusatsi wari utangiye kwangirika ugarura ubuzima bwabo bw’umwimerere.

Kurwanya kwituma impatwe

Nkuko no kurya ipapayi ubwaro bifite uyu mumaro ku buzima, ni nako n’icyayi cy’ibibabi byayo bifasha muri iki gikorwa cyo kwituma neza.

Kurwanya uburibwe mu gihe cy’imihango

Abagore n’abakobwa bagira ikibazo cyo kuribwa mu gihe cy’imihango, bagirwa inama yo kunywa icyayi cy’ibibabi by’ipapayi, bityo bikabarinda gufata imiti yakorewe mu nganda kuko igira izindi ngaruka zitari nziza ku buzima.

Kurinda uruhu gusaza imburagihe:

Kunywa itasi imwe y’icyayi cy’amababi y’ipapayi ku munsi birinda uruhu gusaza imburagihe no kurwanya iminkanyari ikunze kuza ku gahanga (lignes d’expression).

Kongera ubushake bwo kurya

Kongera ubudahangarwa bw’umubiri

Intungamubiri ziri mu bibabi by’ipapayi zifasha mu kwirinda indwara z’umutima, kanseri, gusaza imburagihe, ubwivumbure bw’umubiri (allergies), ndetse n’ubwandu bw’amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa