skol
fortebet

Zimwe mu ngendo z’abayobozi bakomeye ku isi zakoze amateka mu Rwanda

Yanditswe: Monday 17, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwasuwe n’abayobozi bakomeye ku isi batandukanye gusa hari ingendo zahasize urwibutso n’amateka akomeye nk’urwa Valéry René Marie Georges Giscard d’Estaing w’u Bufaransa, rwakupye amazi n’umuriro muri Kigali, urwa Muammar Gaddafi rwafunze amashuri, urwa Bill Clinton wagarukiye ku kibuga cy’indege i Kigali n’abandi.
Akenshi igituma izo nzinduko zigira umwihariko, ni uburyo umutekano uba wakajijwe rimwe na rimwe bikabangamira bamwe mu baturage, hatirengangijwe (...)

Sponsored Ad

Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwasuwe n’abayobozi bakomeye ku isi batandukanye gusa hari ingendo zahasize urwibutso n’amateka akomeye nk’urwa Valéry René Marie Georges Giscard d’Estaing w’u Bufaransa, rwakupye amazi n’umuriro muri Kigali, urwa Muammar Gaddafi rwafunze amashuri, urwa Bill Clinton wagarukiye ku kibuga cy’indege i Kigali n’abandi.

Akenshi igituma izo nzinduko zigira umwihariko, ni uburyo umutekano uba wakajijwe rimwe na rimwe bikabangamira bamwe mu baturage, hatirengangijwe n’inyungu zirenze ibyo zibikurikira nk’amasezerano akomeye ahasinyirwa n’ibindi.

Giscard d’Estaing yageze muri Kigali amazi arabura

Giscard d’Estaing wayoboraga u Bufaransa we n’umufasha we bageze i Kigali tariki 17 Gicurasi 1979, mu ruzinduko rwamaze iminsi itandatu rwahuriranye n’inama ya gatandatu ihuza Afurika n’u Bufaransa (Conference Franco-Africaine).

Mu bandi bayobozi bari bitabiriye inama mu Rwanda harimo Léopold Sédar Senghor wa Sénégal, Mobutu Sese Seko wa Zaïre, Omar Bongo wa Gabon, Umwami w’abami Jean-Bédel Bokassa wa Centrafrique n’abandi.

Uyu niwe mukuru w’igihugu gikomeye wari ugeze mu Rwanda kuva rubonye ubwigenge, bishobora kuba biri no mu byatumye umutekano we i Kigali ukazwa cyane, dore ko Leta ya Juvenal Habyarimana yari imaze iminsi icuditse n’u Bufaransa kandi ibukeneyeho inkunga nka kimwe mu bihugu byari byihagazeho.

Giscard yageze mu Rwanda ibikorwa remezo nk’amahoteli, amazi n’amashanyarazi bikiri bike cyane. Kubera ko byanahuriranye n’inama yahuzaga u Bufaransa na Afurika yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bisaga icumi, imbaraga nyinshi zari zashyizwe mu gutuma abashyitsi bagubwa neza zabangamiye cyane abari batuye mu mujyi wa Kigali.

Kugira ngo abashyitsi mu mahoteli barayemo batabura amazi, byabaye ngombwa ko mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi abaturage bafungirwa amazi, abashobewe bashoka ibishanga kuvoma.

Mu gihe kandi abakuru b’ibihugu babaga baza, batembera cyangwa bataha, imihanda imwe yarafunzwe ku buryo hari bamwe baburaga uko bataha mu ngo zabo ndetse hari n’ababaga bagiye ku kibuga cy’indege mu ngendo bakabura uko bagenda indege zikabasiga.

Giscard ni we muyobozi ku rwego rw’isi ukomeye u Rwanda rwari rwakiriye nyuma y’ubwigenge, byumvikane ko hagombaga imitegurire idasanzwe kugira ngo u Rwanda batarunyuzamo ijisho, byongeye ko Perezida Habyarimana Juvénal yashakaga kwereka u Bufaransa ko ari umwe mu bakuru b’ibihugu bukwiriye kwizera ku mugabane wa Afurika.

Icyo gihe hasinywe amasezerano yarimo inkunga u Bufaransa bwiyemeje mu guteza imbere icyaro, kwagura ikibuga cy’indege cya Kigali, kubaka ibigega byo kubikamo ibikomoka kuri peteroli, guteza imbere itumanaho, kubaka ibitaro ku Gisenyi n’ibindi.

Nyuma y’uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ni ukuvuga tariki 19 na 20 Gicurasi, Giscard iyo minsi yayimaze muri pariki y’Akagera ari guhiga. Umutekano muri pariki wari wakajijwe.

Muammar Gaddafi yaje mu Rwanda, amashuri arafunga

Muammar Gaddafi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bubatse amateka muri Afurika haba mu butunzi, ubuhangage bw’igihugu cye n’imyaka 40 yamaze ku butegetsi, byose byasize Libya mu kangaratete n’ubu itaravamo nyuma y’imyaka irenga 10 yishwe.

Umubano wa Libya n’u Rwanda watangiye kuzamuka Habyarimana agifata ubutegetsi mu 1973, ukomerezaho dore ko Gaddafi yasaga nk’uvuga rikijyana mu bayobozi bo muri Afurika, hakiyongeraho inyota yari afite yo kuyiyobora nk’umugabane bigatuma yiyegereza buri wese.

Uruzinduko rwe mu Rwanda rwabaye ku wa 16 Gicurasi 1985. Icyo gihe amashuri muri Kigali yari yafunze imiryango, radio y’igihugu yiriwe itangaza amakuru y’uruzinduko rwe, imihanda minini ari we yahariwe, Orchestre Abamararungu imuhimbira indirimbo.

Mu muhanda uva ku kibuga cy’indege abaturage bari benshi, bose bashaka kureba umugabo wafatwaga nka Perezida wa mbere ukize muri Afurika. Abasirikare b’u Rwanda bamugenderaga kure, arinzwe cyane n’abasirikare be kabuhariwe, abakobwa bivugwa ko babaga ari ‘amasugi’, nubwo nyuma haje gusohoka raporo zivuga ko yajyaga abafata ku ngufu.

Abana b’abayisilamu bigaga kuri Essi Nyamirambo, ikigo cyitiriwe Gaddafi ni bo bagiye kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe, Orchestre Abamararungu iramucurangira.

Gaddafi yamaze iminsi ibiri mu Rwanda, ku munsi wa nyuma asura ikigo cyamwitiriwe i Nyamirambo kirimo umusigiti n’ikigo cy’amashuri cya ESSI Nyamirambo.

Gaddaffi yaje mu Rwanda avuye i Burundi, asanga ruyoborwa na General Major Habyarimana Juvenal wari umaze imyaka 12 ku butegetsi. Ni nawe wamwakiriye ku kibuga cy’indege.

Mu kujya i Nyamirambo, ngo abagore b’Abayisilamukazi bari bamusasiye amakanga mu muhanda, abantu ari uruvunganzoka ku nkengero z’umuhanda basabwe kuza kureba uwo muntu wafatwaga nk’igihangange muri Afurika.

Bill Clinton yagarukiye ku kibuga cy’indege


Rumwe mu ngendo z’abakuru b’ibihugu zasize amateka mu Rwanda, urwa Bill Clinton tariki 25 Werurwe 1998 ntirwaburamo. Icya mbere kirugira urudasanzwe ni uko ari we Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari ugeze mu Rwanda, akaba kandi umwe mu bayobozi bake bakomeye ku Isi wari urusuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni uruzinduko rufite amateka kandi kuko ari rwo Amerika yemereyemo uburangare bwayo no gutererana Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikiyemeza gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rwongere kuba igihugu gitekanye kandi gifite ubumwe.

Nubwo ari uruzinduko rw’amateka, amasaha atatu yose Bill Clinton yamaze ku butaka bw’u Rwanda, yayamaze mu kibuga cy’indege i Kanombe ari na ho yahuriye n’abayobozi b’u Rwanda, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bari baje kumwakira.

Impamvu rwabereye ku kibuga cy’indege ni uko Amerika yari yatangaje ko itarizera umutekano w’u Rwanda. Icyo gihe hari hashize iminsi mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda habagwa ibitero by’Abacengezi bari bagizwe n’abasize bakoze Jenoside.

Bush yamaze mu Rwanda amasaha arindwi

Itandukaniro rinini hagati ya George Bush na Clinton, ni uko umwe yahamaze amasaha atatu undi akahamagara arindwi, ndetse Bush we akemera kurenga ikibuga cy’indege agasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, agasinya amasezerano y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gutaha icyicaro gishya cya Ambasade ya Amerika mu Rwanda ku Kacyiru.

Nk’izindi ngendo zose za Perezida wa Amerika, umutekano muri Kigali by’umwihariko mu nzira Bush yanyuragamo wari wakajijwe. Nirwo ruzinduko Perezida wa Amerika aheruka kugirira mu Rwanda.

Benjamin Netanyahu yahagaritse ubuzima muri Kigali

Benshi baracyabyibuka ku hashize imyaka itanu gusa ariko Benjamin Netanyahu wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel, ni umwe mu banyacyubahiro basuye u Rwanda uruzinduko rwe rugasiga amateka.

Ntabwo yamaze amasaha menshi muri Kigali kuko yahageze ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga akahava uwo munsi ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, icyakora ku muntu wari muri Kigali uwo munsi ntawe utaramenye ko yasuye u Rwanda.

Ubusanzwe imihanda imwe n’imwe minini irafungwa iyo hari umushyitsi ukomeye wasuye u Rwanda, akenshi igafungwa agiye gutambuka kugira ngo umutekano we wizerwe. Umunsi Netanyahu yasuraga u Rwanda, imihanda minini hafi ya yose yafunzwe amasaha yose yamaze mu gihugu.

Uretse gufunga imihanda ku binyabiziga n’abanyamaguru kwambukiranya imihanda yafunzwe byari bigoye kuko mu bice byinshi abashinzwe umutekano bari bawukajije bidasanzwe.

Uru ruzinduko rwabaye umusingi wo gushimangira umubano w’ibihugu byombi kuko rwashibutsemo Ambasade ya Israel mu Rwanda, ibihugu byombi bikaba biri no gukorana ku yindi mishinga y’iterambere.

Uruzinduko rwa Xi Jinping na Narendra Modi

Aba bakuru b’ibihugu byegeranye u Bushinwa n’u Buhinde, basuye u Rwanda mu minsi yegeranye kuko Perezida Jinping yasoje uruzinduko rwe, abisikana na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.

Xi Jinping yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 22 Nyakanga 2018, ahava ku munsi wakurikiyeho tariki 23 Nyakanga. Umutekano wari wakajijwe ariko bwo hafunzwe umuhanda umwe, uva cyangwa ujya ku kibuga cy’indege i Kanombe uturutse cyangwa werekeza Kacyiru.

Xi Jinping yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda ku gicamunsi cyo tariki 23 Nyakanga 2018 ahita yerekeza muri Afurika y’Epfo. Yahavuye abisikana na Narendra Modi w’u Buhinde na we wamaze iminsi ibiri mu Rwanda.

Uruzinduko Perezida Jinping na Minisitiri w’Intebe Modi, bagiriye mu Rwanda muri uko kwezi, rwasinyiwemo amasezerano ya miliyoni zirenga 300 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 260 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igikomangoma cy’Ubwongereza n’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya CHOGM

Inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma zo mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, yabereye mu Rwanda kuva ku itariki ya 20 kugera ku ya 25 Kamena 2022.

Ubwo habaga inama yahuje abakuru n’ibihugu na za Guverinoma zigize ibihugu byo mu muryango wa Commonwealth [CHOGM,umutekano warakajijwe mu Rwanda ndetse n’imihanda y’aho aba bayobozi bacaga yarafungwaga akanya gato.

Minisiteri y’Uburezi yafunze amashuri mu Mujyi wa Kigali mu cyumweru cyo ku wa 20-25 Kamena.

Imihanda imwe n’imwe ya Kigali yafungwaga akanya agato mu gihe abashyitsi bagiye kuyikoresha batambuka, ariko nyuma yaho ibinyabiziga bisanzwe bigakomeza kugenda.

Iyi nama yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera imbere cyane mu bikorwaremezo kuko yakiriye abakuru b’ibihugu benshi cyane ndetse ntihagira ubuzima bw’abaturage buhungabana nkuko byagenze mu myaka yashize.

Abarimo uwari igikomangoma cy’Ubwongereza nyuma akaba umwami asimbuye nyina,Umwami Charles wa III niwe wari umushyitsi mukuru ariko hari hitabiriye abarimo Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar,Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza,abaperezida benshi ndetse n’abayobozi ba Guverinoma.

Kubera uburemere bw’iyi nama,abanyarwanda hafi ya bose barayimenye ndetse bamwe bakikanga ko imihanda ifunze yose gusa Polisi y’u Rwanda yagiye itangira amakuru ku gihe igatangaza imihanda ifunze abagenzi bagakoresha iyemewe.

Ikindi kintu kitazibagirana muri iyi nama nuko hirya no hino i Kigali, hateguwe ibitaramo bihuza abantu benshi birimo nk’icyiswe Choplife Kigali, Kigali People’s Festival, Street Festival n’ibindi.

Iyi nama yitabiriwe n ’abantu basaga 5000 baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umuryango wa Commonwealth.

Perezida Museveni yakiriwe nk’umwai i Kigali yitabiriye inama ya CHOGM

Nubwo yasuye u Rwanda kenshi,Perezida Museveni yakoze urugendo rwaciye ibintu muri 2022 ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM,aho abanyarwanda bamwakiranye ubwuzu kuko bari bamukumbuye,bitewe nuko yari amaze imyaka 5 itahagera.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Abanyarwanda uko bamwakiriye ubwo yageraga i Kigali yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth , CHOGM,kuwa 23 Kamena 2022.

Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, Perezida Museveni yagaragaye ari ku mupaka wa Gatuna, ari gusuhuza abaturage bari bahari mu kinyarwanda, hanyuma yiyemeza kuza i Kigali mu modoka aho kuza n’indege nkuko abandi baperezida babigenje.

Mu rugendo rwe yerekeza mu Mujyi wa Kigali, aho yanyuraga hose yasangaga abaturage benshi ku mihanda biteguye kumwakira.

Mu Mujyi wa Kigali hari huzuye abantu benshi baje kumwakira no kumukomera amashyi.

Inyubako zitandukanye za Nyabugogo no mu mujyi, abaturage bari ikivunge bapepera uyu muyobozi.

Muri ibi bice kuzamuka kugera ku Muhima ugakomereza mu Mujyi wa Kigali rwagati na Kimihurura umutekano wari wakajijwe ari nako abaturage ari benshi cyane ku mihanda.

Kubera ubwuzu bw’abaturage,Perezida Museveni yageze Nyabugogo ava mu modoka asuhuza abantu arakomeza aragenda.

Icyo gihe,Perezida Museveni yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi byari bitangiye inzira yo kuzahura umubano wabyo no kwiyunga nyuma y’imyaka isaga itanu birebana ay’ingwe.

Perezida Museveni ukundwa na benshi mu banyarwanda,yageze mu Rwanda icyo gihe yarahaherukaga muri 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa