Ikorwa ry’ ikiraro cya Nyabugogo ntabwo ejo rizafunga umuhanda nk’ uko byari byitezwe
Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018
Imirimo yo kwagura ikiraro cya Nyabugogo yatumye umuhanda Nyabugogo – Gatsata Nyacyonga kuri uyu wa Gatandatu n’ uyu munsi ku cyumweru ufungwa amasaha amwe n’ amwe ndetse byari byitezwe ko n’ ejo ku wa Mbere iyi mirimo izafunga umuhanda ariko siko bikimeze kuko imirimo yarangiye.
Mu itangazo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru bwamenyesheje abantu bose ko akazi kakorwaga ku kiraro cya Nyabugogo katumaga hafungwa umuhanda uhuza Nyabugogo na Gatsata kararangiye.
Iryo tangazo rigira riti “Abakoraga ako kazi bakihutishije kuburyo bitakiri ngombwa ko ejo ku wa mbere umuhanda wongera gufungwa”
Imirimo yo gufunga ibyuma byamukiranya umugezi wa Nyabugogo warangiye hazakurikiraho imirimo yo gushyiraho kaburimbo ku buryo bishobora kuzarangira bitarenze muri Mutarama 2019 nk’uko ababishinzwe babyemeza. Iki kiraro kizuzura gitwaye asaga miliyoni $7.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *