skol
fortebet

15 nibo bamenyekanye ko baguye mu mpanuka ikomeye ya bisi yabereye i Shyorongi

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

Abantu 15 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka ikomeye ya bisi yabereye mu muhanda Kigali Musanze kuri metero 800 uvuye ku giti cy’ inyoni
Iyo mpanuka yabaye kugicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017, aho imodoka ya bisi ya kampani itwara abagenzi Kigali Safari yarenze umuhanda ikabirinduka ku musozi ikagwa mu mugezi wa yanze.
Biravugwa ko hapfuye abantu benshi cyane hakarokora agahinja gusa.
Ahabereye iyo mpanuka hamaze kugera abaofisiye benshi bo muri polisi (...)

Sponsored Ad

Abantu 15 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka ikomeye ya bisi yabereye mu muhanda Kigali Musanze kuri metero 800 uvuye ku giti cy’ inyoni

Iyo mpanuka yabaye kugicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017, aho imodoka ya bisi ya kampani itwara abagenzi Kigali Safari yarenze umuhanda ikabirinduka ku musozi ikagwa mu mugezi wa yanze.

Biravugwa ko hapfuye abantu benshi cyane hakarokora agahinja gusa.

Ahabereye iyo mpanuka hamaze kugera abaofisiye benshi bo muri polisi y’Igihugu n’ingabo z’igihugu.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda mu kiganiro n’iki kinyamakuru yagize ati ” Mu kagari Ka Gatare mu Murenge wa Kanyinya Akarere ka Nyarugenge habereye impanuka ikomeye nko mu isaha imwe ishize. Police yahise itabara, kugeza ubu haracyakorwa ubutabazi nta makuru ahagije turamenya ayerekeye, abantu bayiguyemo bamaze kuboneka ni 15 barimo abana bato 2. Abo ni abari muri coaster yakoze impanuka. Ubutabazi burakomeje, amakuru arambuye turayabagezaho nyuma”.

Biravugwa ko iyi mpanuka yatewe n’igikamyo cya rukururana gifite ibice bibiri nyuma icy’inyuma gitandukana n’ikindi maze aba aricyo gihitana iyo modoka y’abagenzi

Ibitekerezo

  • Ababuze ababo nibihangange buri wese aba ufite umunsiwe

    Twihanganishije imiryango yababuzababo nabanyarwanda Bose murirusange kandi imanana ibakire.

    Andika Igitekerezo Hano. yebabawebirabaje. imiryangoyabo. yihangane

    Ababuze Aababo Bihangane Ariko Nizimodoka Ziriruka Cyane Ndumva Ngoharimo Utwuma Tugabanya Umuvuduko Nyamara Mudufashe Mugenzure Batwishe

    ababuze ababo n’abanyarwanda muri rusanjye mukomeze kwihangana,kdi abacu batuvuyemo Imana ibahe iruhuko ridashira.

    Twifatanyije n’abari mu kababaro ko kubura ababo muri iyi mpanuka. Imana ibihanganishe.

    Biragoye kubyakira arko ntakundi mu isi twec turabagenzi.
    Ubwo iryo niryo gare ryabo.
    Imana ibahe iruhuko ridashira kd ikomeze abasigaye.

    Nanjye nifatanyije niba uze ababo
    Imana ibakire mubayo

    Imana ibakire mubayo twifatanije mugahinda kubwabanyarwanda tubuze tukibakeeneye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa