skol
fortebet

Abagabo babiri mubahimbye umushinga wa baringa bagamije kuriganya abaturage batawe muri yombi

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo ifunze abagabo babiri bacyekwaho kuba mu gatsiko k’abashuka abantu bakambura amafaranga babizeza inyungu zikomoka ku Mushinga wa baringa ugamije guteza imbere abarezi(abarimu".
Abafashwe ni Uwitonze Safari Frederic na Mutabazi Ben; bakaba barafatiwe mu murenge wa Remera mu mpera z’iki cyumweru bakangurira abarezi n’abandi bakozi bo mu zindi nzego gutanga amafaranga kugira ngo babe abanyamigabane b’Ihahiro ry’Abarezi (Teachers’ Shop) rya baringa; aho (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo ifunze abagabo babiri bacyekwaho kuba mu gatsiko k’abashuka abantu bakambura amafaranga babizeza inyungu zikomoka ku Mushinga wa baringa ugamije guteza imbere abarezi(abarimu".

Abafashwe ni Uwitonze Safari Frederic na Mutabazi Ben; bakaba barafatiwe mu murenge wa Remera mu mpera z’iki cyumweru bakangurira abarezi n’abandi bakozi bo mu zindi nzego gutanga amafaranga kugira ngo babe abanyamigabane b’Ihahiro ry’Abarezi (Teachers’ Shop) rya baringa; aho bababwiraga ko usibye kubona inyungu iriturukaho; bazajya barifatamo ibintu ku giciro gito.

SP Emmanuel Hitayezu, uvugira polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko aga gatsiko katahuwe kamaze kwamubura abantu arenga miliyoni zirindwi

Yagize ati:"Ubu bwambuzi bushukana bwamenyekanye biturutse ku kirego cyatanzwe na bamwe mu bo ako gatsiko kambuye agera kuri Miliyoni zirindwi n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abafashwe bavuze ko abemeraga kuba Abanyamigabane b’iryo hahiro; bashyikirizaga umusanzu wabo Umuyobozi w’uwo Mushinga wa baringa (Amazina ye akaba yagizwe ibanga ku mpamvu z’iperereza)."

Bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bambuwe amafaranga kuri ubwo buryo; ndetse hanafatwe Umukoresha wabo n’abandi bafatanyije na bo gukora iki cyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagize ati:" Hanze aha abatekamutwe nk’aba barahari. Abantu muri rusange barasabwa kurangwa n’amakenga kugira ngo badapfusha ibyabo ubusa bibwira ko bagiye gukira cyangwa ko bagiye koroherezwa kubona ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi."

Yashimye abatahuye ko batekewe umutwe bakihutira kubimenyesha Polisi ibegereye agira ati:"Kubimenya vuba byatumye bamwe mu bakoze iki cyaha bafatwa; kandi iperereza n’ibikorwa byo gushaka no gufata abandi babigizemo uruhare birakomeje."

Yasabye kandi buri wese kugira uruhare mu kurwanya ubwambuzi bushukana n’ibindi byaha muri rusange atanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa