skol
fortebet

Abagera kuri 55 bamaze guhitanwa nibiza mu mvura yaraye iguye mu ijoro ryakeye

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko abantu 55 aribo bamaze kubarurwa ko bishwe n’ibiza ndetse n’imvura yaraye iguye ikibasira by’umwihariko uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Francois Habitegeko, yatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n’inzu.

Ati “Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana, ubwo ntubaze abakomeretse, abagwiriwe n’inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.”

Imvura yaguye mu ntara yose, gusa mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ntabwo haravugwa ibibazo byihariye, ariko ahandi hose abahatuye bagize ibibazo bikomeye.

Habitegeko ati “Hamwe yaguye hakiri kare cyane nko mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri yari yatangiye kugwa, igwa ijoro ryose ku buryo yabaye nyinshi cyane, ubutaka burasoma kandi nyine yari imaze iminsi igwa.”

“Iyaguye iri joro ahantu hose, imihanda yafunze, za sebeya zuzuye ndetse n’abantu bagwirwa n’inzu, imiringoti yuzuye noneho amazi akwira hose asanga abantu mu nzu, ntabwo ari ibintu byoroshye ariko inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi turi gukorana kugira ngo turebe uko abantu bagenda batabarwa.”

Nko mu Murenge wa Bwishyura, imvura yaraye iguye yatumye urugo rw’umuturage umwe rugwirwa n’umukingo, mu bantu umunani bari baryamye muri iyo nzu, batatu bahita bitaba Imana. Abandi batapfuye ubu bari mu bitaro, bararembye.

Muri uwo murenge ahazwi nka Bupfune, hari umuryango inzu yawo yaguye ariko babiri bakabasha gusohoka, umwana w’imyaka itanu we agaheramo ku buryo n’ubu bakigerageza gushaka uko bamurohora.

Mu tundi duce nka Gatare na Nyagisozi muri Rubengera, hari urugo inzu yaguye, ihitana abana babiri mu Mudugudu wa Nyarugenge .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa