skol
fortebet

Abanyarwanda batanu bari mu mitwe y’ iterabwoba mu mahanga

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda buvuga ko buzi neza ko Abanyarwanda 5 b’urubyiruko rw’Abayisilamu bari mu bikorwa by’iterabwoba hirya no hino ku isi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu muryango, Mbarushimana Suleiman, avuga ko abo bazi ari abari baragiye kwiga mu bihugu byo hanze birimo Sudani, aho ngo ubuyobozi bwa za kaminuza bigagaho bwababuze hakaza kumenyekana ko bagiye mu mitwe y’iterabwoba yo muri Siriya ndetse no muri Libiya.
Abari muri iyo mitwe ngo ni (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda buvuga ko buzi neza ko Abanyarwanda 5 b’urubyiruko rw’Abayisilamu bari mu bikorwa by’iterabwoba hirya no hino ku isi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu muryango, Mbarushimana Suleiman, avuga ko abo bazi ari abari baragiye kwiga mu bihugu byo hanze birimo Sudani, aho ngo ubuyobozi bwa za kaminuza bigagaho bwababuze hakaza kumenyekana ko bagiye mu mitwe y’iterabwoba yo muri Siriya ndetse no muri Libiya.

Abari muri iyo mitwe ngo ni abahungu n’abakobwa, aho ngo hari n’uzwi ko yapfiriye ku rugamba ndetse umuryango we ukaba warabimenye.

Nta mazina uyu muryango ugaragaza y’abo bantu bari mu bikorwa by’iterabwoba ariko wemeza ko n’ababyeyi n’abavandimwe babo baje aho uwo muryango w’Abayisilamu ukorera bakabereka neza ko abana babo bagiye muri ibyo bikorwa.

Yagize ati “Ntabwo turabona umubare nyawo ufatika, abo tuzi ni abana bari baragiye muri gahunda yo kwiga bisanzwe babonye buruse, ubundi igihugu kizwi cyane ni icya Sudani, aho bagiye kwiga bisanzwe abana bagaca muri iyo nzira bakaba bagira uko bahura n’abantu bafite imitekerereze imwe, ntabwo nibuka umubare neza ari ko ntabwo bari munsi ya batanu.”

Uyu muyobozi yemeza ko no mu Rwanda hari abahawe inyigisho z’iterabwoba ndetse hakaba hari ngo n’abiteguraga kujya hanze.

Yatanze urugero rw’umwana w’umukobwa iwabo bari barabuze, akaza gufatirwa ahazwi nko mu Rwampara i Nyamirambo, aho ngo yabaga mu nzu yikingiranye afata amasomo y’ubuhezanguni ariko uyu muryango ufatanyije n’inzego z’umutekano ngo baza kumufata yitegura kujya mu mitwe y’iterabwoba.

Nk’uko akomeza abisobanura, ibikorwa by’ubuhezanguni mu Rwanda ngo byari bimaze gusakara muri rumwe mu rubyiruko rw’Abayisilamu, aho ubu ngo bamaze gufata umwanzuro wo guhugura bamwe bari bamaze gucengerwa n’amatwara aturuka mu mitwe y’iterabwoba.

Ku ikubitiro uyu muryango uvuga ko ugiye guhugura urubyiruko rusaga 70 rwari rwaratangiye kuyoboka ibitekerezo by’iterabwoba.

Mbarushimana avuga ko hari ababyeyi kugeza ubu baza kubabwira ko babona abana babo barahinduye imyumvire, aho ngo ingengabitekerezo y’iterabwoba yatangiye kubinjiramo, bagasaba uyu muryango ngo uzabahugure na bo.

Yagize ati “Aya mahugurwa agamije kubigisha no kubereka ukuri nyako ku bijyanye n’uko Islam igomba kwitwara hagati y’abayiyobotse n’abatariyobotse, imibanire bakwiye kugirana nk’uko Islam ibiteganya, hanyuma ibyo tukaba tubikora nyuma y’uko byagaragaye ko hari bamwe bari baragiye bafata inyigisho mbi, bagiye bakura ku mbuga nkoranyambaga ndetse rimwe na rimwe bakaba barigishijwe n’abantu bafite impamvu zabo bwite bakabaha inyigisho zitari nziza zikabayobya mu mitekerereza yabo.”

Mu minsi ishize Igipolisi cy’u Rwanda cyishe kirashe Abayisilamu batandukanye bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba, aho cyatangaje ko bashakaga gutoroka.

Muri bo, harimo uwayoboraga umusigiti wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali witwa Mugemangango Mohammed, warashwe ageregeje gutoroka, ubwo ngo yari agiye kwerereka abapolisi ibikoresho yakoreshaga yigisha amahame y’imitwe y’iterabwoba.

Ku wa 18 Kanama uyu mwaka, hari undi muyisilamu witwa Channy Mbonigaba, warasiwe i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ngo ashaka gucika, aho ngo yari yagerageje kurasana n’abapolisi mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu.

Bukeye bwaho, abandi bantu batatu barasiwe mu Bugarama mu Karere ka Rusizi bashaka gutoroka, aho polisi yavuze ko icyo gikorwa cyakozwe ku ruhare rw’abaturage, ari na bo bayihaye amakuru ajyanye n’itsinda ry’abantu batandatu ngo bari bamaze ibyumweru bibiri mu nzu bivugwa ko iberamo ibikorwa by’ubutagorwa.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda uvuga ko abantu badakwiye kwibaza kuri abo bantu barashwe kuko ibimenyetso simusiga bafite bigaragaza uruhare rukomeye rw’abo bantu, aho ngo bari batangiye kwigisha urubyiruko rwinshi. Ndetse iyo bantu ngo babibonye bahita bemera ko batazize ubusa.

Mbarushimana avuga kuri Mugemangango, yemeje ko iwe hafatiwe ibitabo bitandukanye byigisha iterabwoba, aho ngo yari yarakoze urubuga rwa interineti yahurizagaho urubyiruko akabigisha, ndetse akaba yari yaranatangiye kubigisha imbunda binyuze muri iyo nzira.

Umunyamakuru: Ese abigishaga urwo rubyiruko ni bande?

Suleimana Mbarushimana: Ubundi uretse ibyo byo gukoresha za whatsapp, za interineti, hari ibindi bintu bikomeye twafashe dufatanyije n’inzego z’umutekano, nk’uriya mugabo witwa Muhamedi wigeze kurashwa na polisi agerageza kuyicika, urya burya yari ageze ku rwego rwa kure, yari afite ikintu twakwita network, hari uburyo yahurizaga urubyiruko ku murongo umwe , hari ibitabo yari yarasobanuye birimo inyigisho ziganisha abantu mu mitekerereze y’ubutagorwa, akagenda abifata akabivana mu ndimi z’amahanga akabishyira mu Kinyarwanda agamije guhindura abantu ibyihebe, akajya afata inyigisho z’ibyo bitabo akazoherereza urubyiruko kuri interineti noneho akagira uburyo agira urubuga abahurizaho ndetse bamwe muri bo hari n’abigaga imbunda, biga kurasa.

Umunyamakuru: Imbunda bazigira hehe?

Suleiman Mbarushimana: We yakoreshaga uburyo bwo kuboherereza amasomo yabaga yateguye kuri interineti, akabigisha uko imbunda ikoze , uko ifungurwa. Hari ababyeyi banabitangiye ubuhamya bavuga ko bafashe abana babo mu ijoro bari kuri interineti biga uko imbunda ifungurwa n’uko irasa. Biza kugaragara ko ari inyigisho bahawe na Mugemangango Mohammed. Hari n’ibindi bitabo bye bayafashwe byari muri soft copy, nawe ubwawe ubisomye wabona ko

Uyu muyobozi avuga ko ibi ngo byatumye hari bamwe biyemeza ko bagiye mu bihugu bigira icyo bita intambara ntagatifu, ngo bibeshya ko izo ntambara ari ntagatifu nk’uko babitekereza kandi atari byo, akiyemeza kugenda biteguye ko banatakaza ubuzima ngo batazi ko bagiye kubahindura abasirikare b’amashyaka ya politiki.
Hari ngo n’abigishwaga ko umwanzi wabo ari umuntu badahuje ukwemera kuburyo bumva ko bibakundiye babica bakabakuraho. Ndetse bakabona na bamwe mu miryango yabo nk’abatari ku murongo w’idini nyawo, bakabita abanzi babo.

Amahugurwa umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda uzatanga ngo azaba mu Kuboza uyu mwaka, aho hatoranyijwe abagaragaweho ko bari barinjiwe n’ibitekerezo by’iterabwoba mu gihugu cyose.

Uyu muryango usaba urubyiruko rwose rw’aba urw’Abayisilamu ndetse n’abandi kwirinda ibikorwa bibi bishobora kubakururira akaga.

Kugeza ubu Abayisilamu barenga 20 bakurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda, aho bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, aho imanza zabo zashyizwe mu muhezo.

Inkuru ya Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa