skol
fortebet

Abapolisi 140 berekeje mu gihugu cya Haiti mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye-AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo 20 b’igitsina gore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Haiti mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Aba bapolisi bahagurutse i Kigali kuri uyu wa gatatu nimugoroba.
Ni ku nshuro ya munani itsinda ry’abapolisi bo mu mutwe wa FPU ryoherejwe muri iki gihugu, bakazaba bagize umutwe wa RWAFPU-VIII uyobowe na ACP Yahya Kamunuga.
Iri tsinda ryasezeweho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo 20 b’igitsina gore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Haiti mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Aba bapolisi bahagurutse i Kigali kuri uyu wa gatatu nimugoroba.

Ni ku nshuro ya munani itsinda ry’abapolisi bo mu mutwe wa FPU ryoherejwe muri iki gihugu, bakazaba bagize umutwe wa RWAFPU-VIII uyobowe na ACP Yahya Kamunuga.

Iri tsinda ryasezeweho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, wabifurije kuzagira akazi keza no kuzahesha ishema igihugu cyabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege yavuze ko aba bapolisi 140 bafite mu nshingano zabo gufasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye, kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibikorwaremezo.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi 9 b’u Rwanda (IPOs) bakora akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi ba Haiti.

Rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, aho rigiye gusimbura irindi rigizwe n’abapolisi 160 biteganyijwe ko rizagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu, ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

Aba bapolisi bagiye muri Haiti, batumye umubare w’abapolisi b’abanyarwanda bagiye mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu bagera ku 1120 guhera mu mwaka w’2010.
Police y’u Rwanda kandi irimo kwitegura kohereza abandi bapolisi muri Sudan y’epfo mu kwezi gutaha.

Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya 3 ku isi mu kugira abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro. Rukurikira Senegal na Bangladesh. Gusa ni urwa 2 mu kugira abagore benshi muri ubu butumwa bw’amahoro, ariko ngo rushobora kuzaza ku mwanya wa mbere kuko mu minsi ya vuba ruzohereza umutwe wa police ugizwe n’ab’igitsina gore gusa.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa