skol
fortebet

Abapolisi 60 barangije amahugurwa ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi abapolisi, ejo icyiciro cya kabiri cy’ amahugurwa y’ubuyobozi bwa sitasiyo za Polisi cyarangijemo abapolisi 60 ku Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze.
Aya mahugurwa yamaze amezi atatu n’igice yitabiriwe n’abapolisi bavuye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye mu gihugu hose, akaba yari ayo kubongerera ubumenyi bwa gipolisi bujyanye n’ubuyobozi, gutanga serivisi nziza, kumenya imiterere y’agace ukoreramo ndetse n’ibindi bikenerwa mu (...)

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi abapolisi, ejo icyiciro cya kabiri cy’ amahugurwa y’ubuyobozi bwa sitasiyo za Polisi cyarangijemo abapolisi 60 ku Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze.

Aya mahugurwa yamaze amezi atatu n’igice yitabiriwe n’abapolisi bavuye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye mu gihugu hose, akaba yari ayo kubongerera ubumenyi bwa gipolisi bujyanye n’ubuyobozi, gutanga serivisi nziza, kumenya imiterere y’agace ukoreramo ndetse n’ibindi bikenerwa mu kazi kabo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ayobora umuhango wo gusoza ku mugaragaro ayo mahugurwa, yibanze ku “Bugenzuzi n’ubuyobozi bwiza” nk’urufunguzo rwo kurangiza inshingano zabo mu kazi ka buri munsi.

IGP Gasana yagize ati:”Kwitabira amahugurwa gusa ntibihagije, gushyira mu bikorwa ibyayatangiwemo nicyo cya ngombwa.”

Yagize ati: “Isi yose n’u Rwanda by’umwihariko, bifite umuvuduko mu iterambere , ibi nabyo birasaba uburyo bwa gipolisi bujyanye n’uwo muvuduko kandi bubasha guhangana n’umuvuduko w’ibyaha bivuka buri munsi, aya mahugurwa ni kimwe mu bisubizo.”

IGP Gasana aganira n’abarangije amahugurwa

Yagiriye inama abarangije amahugurwa gukora ibijyanye n’intego ya Polisi y’u Rwanda ivuga ko” abaturarwanda bafite kandi bijejwe umutekano ariko banabigizemo uruhare” , kandi batanga serivisi nziza, bubaka ubufatanye n’abaturage kandi babasha kubika ibyangombwa bikenerwa mu kazi.

Yabagiriye kandi inama yo kuba indorerwamo y’ubunyamwuga , buri gihe bashaka kwiyungura ubumenyi , kuba intangarugero mu buyobozi buringaniza abo bayobora kandi bayoborana gushaka umusaruro ushimishije mu kazi.

IGP Gasana yabahamagariye kutishora mu ngeso nk’ubusinzi, ruswa, gufata nabi ibikoresho by’akazi no kumva ibihuha, aho yagize ati:”Mwumve neza inshingano zanyu mu buryo bw’umwuga kandi buri gihe mwirinde icyakoma mu nkokora serivisi nziza kuri sitasiyo.”

Ni umuhango kandi wari witabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubuyobozi,DIGP Juvénal Marizamunda.

Nyuma yaho gato, IGP Gasana yatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’icyicaro ya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru nayo iri mu karere ka Musanze , ikazaba irimo ibiro by’abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Musanze ndetse na sitasiyo ya Muhoza.

Inyubako y’amagorofa abiri yatwaye miliyoni 332 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari kimwe mu bikorwaremezo bitanu bya Polisi y’u Rwanda ari n’iya gatatu yo kuri ruriya rwego ndetse n’iy’icyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru cyubatswe ku nama n’inkunga bya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza n’ibikorwaremezo muri Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi akaba yarangije asaba gukomeza kongera no kubungabunga ibimaze kugerwaho.

Icyicaro gishya cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, cyubatse mu karere ka Musanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa