skol
fortebet

Abayobozi basabye ko imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga yakongerwa mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 13, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gusoza ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, nibwo hatanzwe ubusabe bw’uko imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga mu Rwanda yazamurwa ikavanwa kuri 18 ikagirwa 21.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu ubwo yazosaga Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, yavuze ko kwangirika k’urubyiruko ari igihombo gikomeye ku gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko ikindi kintu cy’ingenzi ari ugushyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko, abakoze ibinyuranye nayo bakabihanirwa.
Ati "Bihera kuri (...)

Sponsored Ad

Mu gusoza ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, nibwo hatanzwe ubusabe bw’uko imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga mu Rwanda yazamurwa ikavanwa kuri 18 ikagirwa 21.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu ubwo yazosaga Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, yavuze ko kwangirika k’urubyiruko ari igihombo gikomeye ku gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ikindi kintu cy’ingenzi ari ugushyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko, abakoze ibinyuranye nayo bakabihanirwa.

Ati "Bihera kuri bo, nibo bagenda bakorama, ariko iyo boramye n’igihugu nacyo kiba uko. Ntabwo dushaka ko hagira ugira ibyago nk’ibyo, hanyuma ngo anabizane ku gihugu."

Yakomeje agira ati "Amategeko ureba agenda ashyirwaho, niba aribyo mushaka byakorwa uko, ariko amategeko ntabwo azafasha kurangiza icyo kibazo, hari uburyo bubiri bufasha. Uburyo bwa mbere ni inyigisho zihera ku bantu aho bari, kwibutsa, kubiganira ndetse ingero z’icyo kibi zikagaragara ku buryo abantu benshi bavuga bati ibi ntitubishaka, ntibwikwiriye kutubamo."

Yavuze ko nubwo Leta yakora ibishoboka byose igashyiraho amategeko akumira abana kwishora mu biyobyabwenge, inshingano za mbere ari iz’ababyeyi mu gufasha abana kubona uburere.

Ati "Hari ikibazo, ababyeyi bamwe bitiranya amajyambere bikavuga ko urekera iyo, ari mu mico, imibereho, byose bikaba ibintu biri aho byambaye ubusa. Ni ukwibeshya […] Ntabwo uzategereza umuntu wo hanze ngo aze akubwirire umwana ngo ’imyifatire yawe ikwiriye kuba iyi."

Raporo iheruka y’Umuryango mpuzamahanga wita ku Buzima yo mu 2018, yagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu karere mu kugira abantu banywa inzoga nyinshi.

Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, biherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2021/2022 bakiriye abarwayi 96.357, aho abasaga 70% ari urubyiruko rufite ibibazo byakomotse ku biyobyabwenge n’inzoga.

Mu biganiro bitandukanye byatanzwe muri iri huriro rya 15 rya Unity Club, hagaragajwe ko urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge birimo n’inzoga, bikagira ingaruka ku iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Mu myanzuro yafashwe muri irihuriro harimo gukomeza ubukangurambaga bugamije gukumira guha abana inzoga, hanasabwa ko imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga iva kuri 18 ikagiwa 21.

Ubu busabe bwa Unity Club Intwararumuri nibushyirwa mu bikorwa, u Rwanda ruzaba rubaye u rwambere mu karere ruzamuye imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga. Mu bihugu byinshi n’imyaka 18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa