skol
fortebet

ACP Badege ngo kuba Polisi y’uRwanda idafite umubare w’abapolisi yifuza ntibiyibuza gukora akazi kayo neza

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuba igipolisi cy’uRwanda kidafite umubare munini w’abapolisi cyifuza ngo ntibivuze ko kidakora akazi kacyo neza kuko ikoranabuhanga ryihutisha ikorwa ry’aka kazi
Ibihugu byinshi biba byifuza kuzamura umubare w’abapolisi ngo babashe gucungira neza abaturage umutekano ku buryo buhagije. Ese uRwanda rwaba rwo rwarageze ku mubare ukenewe kurwego mpuzamahanga cyangwa ku mubare rwifuza ?
Mu ijambo ry’umuvugizi w’igipolisi cy’uRwanda byumvikana ko urugendo rwo kongera abapolisi rukomeje ,ariko aho uyu (...)

Sponsored Ad

Kuba igipolisi cy’uRwanda kidafite umubare munini w’abapolisi cyifuza ngo ntibivuze ko kidakora akazi kacyo neza kuko ikoranabuhanga ryihutisha ikorwa ry’aka kazi

Ibihugu byinshi biba byifuza kuzamura umubare w’abapolisi ngo babashe gucungira neza abaturage umutekano ku buryo buhagije.
Ese uRwanda rwaba rwo rwarageze ku mubare ukenewe kurwego mpuzamahanga cyangwa ku mubare rwifuza ?

Mu ijambo ry’umuvugizi w’igipolisi cy’uRwanda byumvikana ko urugendo rwo kongera abapolisi rukomeje ,ariko aho uyu mubare wari uri mu myaka 2 ishize ngo siho ukiri uretse ko uku kongera umubare w’abapolisi binagendana n’ingengo y’imali

Ese kuba haboneka amatangazo asaba abantu kwinjira mu gipolisi yaba ari ukwihutisha kongera umubare w’abapolisi ?

Polisi y’uRwanda ivuga ko nta cyuho kinini ifite mu bapolisi ngo abantu benshi bayifasha gukora akazi kandi n’ibikoresho byariyongereye ,ariko ibi ngo bigomba kubaho bagafungura amarembo abantu bakinjira muri polisi babishaka kandi babikunze mu gihe bujuje ibyangombwa bakajya muri aka kazi k’ubwitange n’ubunyangamugayo.

Hibazwa nanone niba kuba igihugu kitaragera kubapolisi cyifuza bidashobora kubangama mu gucunga umutekano, ariko ibi ngo sibyo iyo byashyizwemo imbaraga ntacyuho kigaragara.

Kugera kuntego za polisi ngo ntibigisaba cyane umubare munini w’abapolisi kubera ikoranabuhanga nubwo bitabuza gukomeza kongera umubare wabo ,ariko muri rusange ngo nta cyuho kiba gihari kuko usanga hanifashishwa nka za camera n’ibindi mu kureba henshi abapolisi batanageze.

Nubwo nta mibare ikunda gutangazwa y’abapolisi baba bagize ibihugu ,uretse kumva ubuyobozi bw’igipolisi buba buvuga ko bugikeneye abapolisi bashya ,bisa n’ibigoye kubisobanukirwa kuko hari ababa basezererwa ariko nanone hakaboneka abinjira,ariko uko biri kose ingano yabo ishobora nanone gutekerezwa hagendewe ku bikorwa n’urwego umutekano uba uhagazeho.

U Rwanda rwo kimwe n’ibindi bihugu bike ku isi rufite abapolisi bacunga umutekano mu gihugu rukanagira abo rutanga mu bikorwa mpuzamahanga byo gucungira umutekano ibindi bihugu, bivuze ko umutekano ruwucunga rukanawusagurira ibindi bihugu.

Inkuru ya Royal Tv

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa