Amajyaruguru: Ivatiri yagonze umunyeshuri arapfa, abandi bajyanwa kwa muganga bagihumeka

Amakuru   Yanditwe na: 19 April 2017 Yasuwe: 3851

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2017 imodoka y’ ivatiri TOYOTA CLORA RAA 878 K yavaga mu ntara y’ amajyaruguru yerekeza mu mujyi wa Kigali yagonze umunyeshuri wari mu nzira ajya ku ishuri ahita yitaba Imana abari muri iyo vatiri bajyanwa kwa muganga bagihumeka

Iyo modoka kandi yanagonze icyapa kigaragaza urugabano rw’ akarere ka Rulindo n’ akarere ka Gicumbi kirangirika.

Aya makuru akomeza avuga ko iyi mpanuka yaba yatewe n’ uko umushoferi yari yasinze.

Nyuma yo kugonga uyu munyeshuri n’ icyapa iyi vatiri yahise igwa mu mugezi witwa Umurindi.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bya Kajevuba naho Nyakwigendera ajyanwa mu bitaro bya Byumba


Icyapa kiri ku rugabano rw’ akarere ka Rulindo n’ aka Gicumbi cyagonzwe

Gato Steven umwe mubari muri iyo modoka ubwo yakoraga impanuka yavuze ko bagiye kumva bakumva imodoka irijunguje bagashiduka bageze mu mazi.

Abinyujije ku rubuga rwa polisi y’ u Rwanda , Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’ uburangare bw’ abashoferi no kutubahiriza amategeko ati"Impanuka nyinshi zishobora kwirindwa"

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyagatare: Polisi yarashe umumotari wari witwaje umuhoro

Kuwa 17 Ukwakira 2017 Mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba Polisi...
18 October 2017 Yasuwe: 2601 2

Rubavu: Umugore yishe umwana we ngo yanyaye ku buriri

Umugi wa Rubavu Niyonteze Leatitia atuyemo Umugore wo mu karere ka...
17 October 2017 Yasuwe: 2566 0

Kigali: Umugabo yishe umugore we amushyingura mu rugo ahatera...

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2017 i Remera mu Karere ka Gasabo Akagari ka...
17 October 2017 Yasuwe: 6487 4

Nyabarongo: Nyuma y’ingona yishwe igatwika hishwe n’izindi ebyili

Nyuma y’uko inzego z’umutekano ziteze zikanica ingona mu ruzi rwa Nyabarongo...
15 October 2017 Yasuwe: 5500 0

Rubavu/ Rugerero: Batewe ubwoba n’ ikiraro giherutse guhitana umwana w’...

Abuturage bafite ubwoba ko ikiraro cya Dobogo cyaridutse mu mezi arindwi...
15 October 2017 Yasuwe: 1815 0

Gisagara :Umugore aravuga ko umugabo we amukubita akabeshyera...

Alexia Tuyishimire umaranye imyaka isaga umunani n’umugabo we avuga ko...
15 October 2017 Yasuwe: 4816 6