skol
fortebet

America yongeye gushimangira imvugo yayo isaba RDF kuva muri Congo

Yanditswe: Wednesday 17, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn, yasabye u Rwanda kuvana ingabo avuga ko rufite muri Congo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi Ambasaderi Tamlyn yari yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo za Congo, Jean Pierre Bemba, baganira ku ngingo zirimo umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati “Twaganiriye ku kibazo cy’umutekano muri RDC. Nashimangiye ubutumwa bw’igihugu cyanjye. Ni ingenzi kubaha amasezerano ya Luanda na Nairobi. Ibi ni byo dushaka.”

Si ubwa mbere Amerika ishinja u Rwanda kugira ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Mutarama uyu mwaka Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Ned Price, yasohoye itangazo rishinja u Rwanda kugira ingabo muri Congo, arusaba kuzihavana.

Ni itangazo yasohoye nyuma ya raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 30 Ukuboza 2022 ishinja Ingabo z’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23.

Iyi raporo kandi yashinje u Rwanda kuba rwarohereje mu burasirazuba bwa Congo abasirikare barenga 1,000; ndetse ngo bagafasha inyeshyamba za M23 kwigarurira ibice birimo Kibumba ndetse n’Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Ibi bice byombi M23 yabivuyemo nyuma yo kubishyikiriza Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF).

Impuguke za Loni muri raporo yazo kandi zavuze ko kuba Ingabo za RDF zarinjiye muri Congo bishimangirwa no kuba ngo haba hari abasirikare batanu b’u Rwanda bafatiwe muri Congo mu mwaka ushize wa 2022.

U Rwanda ku kibazo cy’aba basirikare hari abo rwavuze ko bashimuswe n’Ingabo za Congo zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR; ubwo bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na RDC.

Amerika ivuga ko ifite ibimenyetso byerekana ko u Rwanda ruha inkunga M23, igasaba ko rwayihagarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa