skol
fortebet

Animateur muri Saint André ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abanyeshuri yatawe muri yombi

Yanditswe: Wednesday 26, May 2021

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe gukurikirana Abanyeshuri [Animateur] muri Saint André, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake abanyeshuri babiri.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 39 yafashwe ku wa 25 Gicurasi 2021. Abana aregwa gukubita barimo ufite imyaka 12 n’uwa 14, bigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

RIB itangaza ko icyaha cyabereye ku Kigo cy’amashuri cya Group Scholaire St. André giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Mumena, Umudugudu wa Mumena ku wa 22 Gicurasi 2021.

Ukurikiranyweho iki cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa bwa RIB yibukije abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese uhohotera abana.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa