skol
fortebet

Biravugwa: Ntamuhanga Cassien agiye kuzanwa mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 03, Jun 2021

Sponsored Ad

Ntamuhanga Cassien wari waratorotse Gereza akaza guhungira muri Mozambique ariko akaba aherutse gufatwa, yamaze gushyikirizwa Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu kugira ngo agezwe mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byandikira muri Mozambique bivuga ko Ntamuhanga wabuze tariki 23 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, yafatiwe mu kirwa kitwa Inhaca ubwo yafatwaga n’abapolisi barindwi ba Repubulika ya Mozambique.

Ikinyamakuru Command Post cyo cyavuze ko uyu Cassien Ntamuhanga acungiwe mu nzu irinzwe cyane ndetse mu minsi iri imbere azagezwa mu Rwanda anyujijwe muri Tanzania.

Amakuru iki kinyamakuru cyatangaje nuko Ntamuhanga wahoze ari umuyobozi wa Radio Amazing Grace itagikorera mu Rwanda azazanwa mu Rwanda nyuma y’ubwumvikane bw’u Rwanda na Mozambike.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko Prof. Adriano Nuvunga uyobora ikigo gishinzwe Demokarasi n’Amajyambere (CDD/ Centre pour la démocratie et le développement) muri Mozambique yamaganye ibyo kohereza Ntamuhanga mu Rwanda.

Muri 2015, mu rubanza yaregwagamo n’abarimo umuhanzi Kizito Mihigo wapfiriye muri kasho ya polisi mu kwa kabiri 2020, Ntamuhanga yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Yaje gutoroka gereza ya Mpanga mu Rwanda mu kwezi kwa 11/2017 akoresheje imigozi, nk’uko byavuzwe n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Muri uku kwezi kwa gatanu, Cassien Ntamuhanga yongeye gukatirwa gufungwa imyaka 25 mu rundi rubanza yarezwemo adahari aho we n’abandi bagabo 12 barezwe ibyaha by’iterabwoba, bamwe muri bo bagizwe abere.

Ntamuhanga, ari mu bantu bashakishwa n’u Rwanda kuko bacitse ubutabera.

Ntamuhanga w’imyaka 39, yavukiye i Kigali, yize muri Kaminuza y’u Rwanda, yamenyekanye mu biganiro bitandukanye ku maradiyo, bivuga kuri politiki n’iyobokamana.

Mu 2009 yagizwe ukuriye radiyo ya gikristu yitwa Amazing Grace - ubu yafunze mu Rwanda.

Mu kwezi kwa kane 2014 yaburiwe irengero, nyuma y’iminsi polisi imwerekana hamwe na Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi baregwa gutegura ibikorwa by’iterabwoba.

Uretse Kizito, aba bandi icyo gihe bahakanye ibyaha baregwaga.

Mu myaka micye ishize yagaragaye avuga ko we n’urundi rubyiruko rw’abanyarwanda bashinze ishyaka bise Rwandan Alliance for the National Pact - Abaryankuna.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa