skol
fortebet

Bugesera : Hatoraguwe umurambo w’ umugore bikekwa ko yaba yarivuganywe na musaza we

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda irimo gukora iperereza ku rupfu rw’ umugore w’ imyaka 48 yiciwe mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Kuri uyu wa mbere tariki 2 Mutarama 2017 nibwo abaturanyi ba Nyakwigendera Mediatrice Nyiradende batoraguye umurambo we mu mbuga y’ urugo yari atuyemo mu mudugudu wa Gasenga ya 2. Bavuga ko ubwo babonaga uyu murambo wari mu kidendezi cy’ amaraso.
Nyakwigendera yabanaga na musaza we Mugabo Bizimana. Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburasirazuba IP Emmanuel (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda irimo gukora iperereza ku rupfu rw’ umugore w’ imyaka 48 yiciwe mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Kuri uyu wa mbere tariki 2 Mutarama 2017 nibwo abaturanyi ba Nyakwigendera Mediatrice Nyiradende batoraguye umurambo we mu mbuga y’ urugo yari atuyemo mu mudugudu wa Gasenga ya 2. Bavuga ko ubwo babonaga uyu murambo wari mu kidendezi cy’ amaraso.

Nyakwigendera yabanaga na musaza we Mugabo Bizimana. Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu murambo watoraguwe ahagana saa 5 z’ igitondo. Ubwo uyu murambo yatoragurwaga Bizimana ntabwo yari ahari.

Kayigi yagize ati “Ntabwo turabona musaza we ariko nta n’ ubwo twakwemeza ko musaza we yaba ruharwa mu bakekwa”

Polisi isaba umuturage waba afite amakuru yayifasha gutahura umwicanyi kuyatanga. Ikanasaba abaturage ko bakomeza kurushaho kwicungira umutekano.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya ADEPR Nyamata gukorerwa isuzuma ngo hamenyekanye icyamwishe.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’ Umurenge wa Nyamata Fred Rurangirwa,asobanura Nyakwigendera nk’ umuntu wari ufite imyitwarire myiza.

Yagize ati “Abaturage bose bahamya ko nta muntu n’ umwe bari bafitanye amakimbirane. Yari umuntu ufatanya n’ abandi mu gukemura ibibazo byo mu miryango”

Rurangirwa avuga ko ubuyobozi bw’ umurenge burimo gutegura uburyo umurambo wa Nyiradende washyingurwa kuri uyu wa 3 Mutarama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa