skol
fortebet

Bugesera : Umurwayi wo mu mutwe yishe se umubyara amutemaguye

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kamabuye umusaza witwa Munyankumburwa Emmanuel, w’imyaka 66, yapfuye atemaguwe n’umuhungu we Niyonsenga Kevin ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Ibi byabereye mu kagali ka Biharagu , umudugudu wa Munazi kuri uyu wa 15 ukwakira 2018 hagana 6h25’ nk’uko byemejwe n’ubuyobozi .

Sponsored Ad

Umwe mu bana ba nyakwigendera, yavuye gusenga agasanga ibi byabaye. Yadutangarije ko nyina umubyara yamubwiye ko bagiye kujya mu murima, umusaza akamubwira ko nta mbaraga afite agasigara aryamye, nyuma umubyeyi we agarutse kureba ikintu mu rugo asanga byarangiye.

Yakomeje atangaza ko umuvandimwe we yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuva 2016, bakaba ngo baragerageje kumuvuza , byaranagaragaraga ko yorohewe ariko bakaba batunguwe n’ibyabaye. “ Twari twaramuvuje twajyga tunamusengera , bigaragara ko hari igicamo , sinzi uko yakoze ibi”

Ubwo umunyamakuru yageraga mu rugo rwa nyakwigendera abantu benshi batangarije UMURYANGO ko yamwishe amuciyemo ibice byinshi banasaba ko yafashwa kuvuzwa kuko adakize bikazaba ngombwa ko agaruka wenda yazakora ibindi. Umwe utshatse ko tumuvuga izina yavuze ko bamwitaho by’umwihariko kavurwa kuko yabonaga agira amahane . “ njye vuba aha twahuye afite ifuni, yanarakaye ndiruka, bazamufashe bamuvure barebe ko yakira pe .”

Umuyobozi w’akarere ka bugesera ushinzwe imibereho myiza Imanishimwe Yvette yatangarije UMURYANGO ko ibyo byago babimenye kandi ko ikibazo cy’uyu musore Niyonsenga cyari kizwi kuko yavurirwaga ku bitaro by’akarere ndetsse n’ibya Ndera kandi ko na we yigeze kugerageza kwiyahura akoresheje imiti inyuranye . Yanatangaje ko abantu nk’abo bagira uko bitabwaho “ Kimwe n’abandi bose abadafite ubushobozi bitabwaho mu ngeri zinyuranye harimo no guhabwa ubuvuzi”. Anasaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bahinduye imyitwarire.

Nyakwigendera yahise ashyingurwa kuko yari yangirijwe bikomeye, n’ukekwaho ubwicanyi ashyikrizwa RIB kandi ngo aranagezwa kwa muganga asuzumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa