Burera: Polisi yataye muri yombi abagore 4 binjizaga mashashi mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 3 October 2017 Yasuwe: 243

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi abagore 4 bakekwaho kwinjiza no gucuruza mu Rwanda amashashi, ibintu ubundi bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Abafashwe ni Mukanduyiye Liberatha w’imyaka 42 wafatanywe amaduzeni 32, Uwamahoro Francoise w’imyaka 35 wafatanwe amaduzeni 40, Nyirasafari Felicite w’imyaka 53 wafatanywe amaduzeni 70 na Imanizibayo Julienne w’imyaka 29 wafatanywe amaduzeni 80.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko aba bantu bari bari mu modoka yavaga Burera yerekeza Musanze, abo bari kumwe mu modoka akabona hari ibintu bakenyereyeho kuko bagaragaraga ko ari banini mu buryo budasanzwe, nibwo umwe yahaye amakuru Polisi, nayo itegerereza iyo modoka mu murenge wa Gahunga, irayihagarika basatse abo bagore basanga ibyo bakenyereyeho ni amashashi, ari nabwo bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga.

IP Gasasira yavuze ati:”Aba bagore bari basanzwe bazwiho kwinjiza mu Rwanda inzoga zitemewe ziba ziri mu mashashi, ariko kubera ko babonaga ko kuzinjiza bitakiborohera kuko zidatwarika neza bigatuma bafatwa, bahisemo kwinjiza amashashi kuko yo biborohera kuyahisha no kuyinjiza mu gihugu.”

Yavuze ko kwinjiza amashashi mu Rwanda bitemewe n’amategeko, anashishikariza abantu kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko kandi akaba yangiza ibidukikije.

Aha yavuze ati:”Turashishikariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kwirinda kwinjiza amashashi mu Rwanda, kuko amashashi yangiza urusobe rw’ibinyabuzima”.

Yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye aba bagore bafatwa, anasaba buri muturage gukomeza gukorana na Polisi mu rwego rwo gukumira no kwirinda ibyaha, barushaho gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe, naho uyigurisha atabyemerewe, agahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gicumbi: Umwana wanyweye ubushera mu bukwe bwa pasiteri yapfuye abarenga...

Abantu 260 mu batashye ubukwe bw’ umuhungu w’ umupasiteri wo mu murenge bo mu...
14 August 2018 Yasuwe: 1569 0

Abaturage batunze agatoki umugabo ucuruza urumogi afatanwa udupfunyika 7...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ku itariki ya 08 Kanama...
13 August 2018 Yasuwe: 662 0

Nyamirambo: Abasore bapfuye F200 bararwana umwe bimuviramo urupfu

Abasore bo mu mudugudu wa Kiberinka Akagari ka Rugarama Umurenge wa...
12 August 2018 Yasuwe: 3789 0

Umunyarwakazi yishe umwana we amwihambira mu kirundo cy’ amabuye

Umubyeyi wo mu karere ka Musanze mu amajyaruguru y’ u Rwanda w’ abana bane...
11 August 2018 Yasuwe: 4521 0

Rubavu: Umusirikare warashe abaturage 3, umwe agapfa yafashwe

Amakuru agera ku UMURYANGO aremeza ko Umusirikare witwa Ngendahimana Jean...
11 August 2018 Yasuwe: 4597 1

KICUKIRO: Umugabo yasanzwe munsi y’umuhanda yapfuye

Kuri uyu wakabiri tariki ya 07 Kanama 2018 mu kagari ka Karembure mu...
8 August 2018 Yasuwe: 3401 0