skol
fortebet

Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko abagore barenga 250 bo mu nzego z’umutekano ku mugabane wa Afurika bateranira i Kigali mu nama y’iminsi 2, yateguwe n’abashinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD), iyi nama ikaba igamije kongera kwigira no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ibyaha, cyane cyane ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.
Iyi nama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano ikaba ifite intego igira iti:”uruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano”, (...)

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko abagore barenga 250 bo mu nzego z’umutekano ku mugabane wa Afurika bateranira i Kigali mu nama y’iminsi 2, yateguwe n’abashinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD), iyi nama ikaba igamije kongera kwigira no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ibyaha, cyane cyane ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.

Iyi nama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano ikaba ifite intego igira iti:”uruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano”, mu byo izibandaho hakaba harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama rusange ya 5 y’ Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD) yabereye i Alger muri Algeria muri Werurwe uyu mwaka.

Umuhuzabikorwa w’iyi nama, Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga yavuze ati:”Abagore bo mu nzego z’umutekano bagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bishamikiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikaba ariyo mpamvu bazungurana ibitekerezo bakanafatira hamwe ingamba z’uko ibi bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byajya bikemurwa mu buryo bumwe.”

Yakomeje avuga ati:”Iyi nama kandi izaganira ku ruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano, gusangira ubunararibonye, imbogamizi bahura na zo muri iyo mirimo no kuzishakira ibisubizo; bityo ubumenyi bazayungukiramo ndetse n’ingamba bazafata bikaba bizatuma abayitabiriye bagira imyumvire imwe ku guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kandi bikaba bizatuma abagore bo mu nzego z’umutekano bakumira ubwo bwoko bw’ihohoterwa

Iyi nama ikaba ihuriranye n’igikorwa cy’Ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Biteganyijwe ko izanitabirwa n’inzobere mu bijyanye n’amahoro n’umutekano n’abandi bayobozi barimo abo mu nzego Nkuru za Guverinoma, abo mu muryango w’Abibumye, Imiryango Itegamiye kuri Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Abitabiriye iyi nama kandi, bazanaganira ku kamaro ko gushyiraho uburyo umugore yarushaho kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano, hagamijwe amahoro n’umutekano birambye.

Kuri iyi ngingo, CSP Nkuranga yagize ati:” tuzaganira birambuye ku buryo bwakoreshwa mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, uruhare rw’imiryango y’iterambere mu guteza imbere no kwita ku burenganzira bw’umugore, ubw’abakobwa n’ubw’abana muri rusange, tunaganire ku buringanire bw’ibitsina byombi hagamijwe umutekano n’iterambere birambye ndetse tuzanaganira ku ruhare rw’abagore bo mu nzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha biri kuvuka muri iki gihe.”

Muri iyi nama kandi, abayitabiriye bazanitabira umuhango wo gutaha ku mugaragaro Ikigo cy’Icyitegererezo muri aka Karere kigamije guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana kiri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Iki kigo Kizafasha mu bushakashatsi ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye ndetse no guhanahana amakuru y’uburyo iryo hohoterwa ryacika. Iki Kigo kirimo kandi Ibiro by’Ubunyamabanga bwa KICD, kikazafasha kandi mu kubaka no kongera ubushobozi abanyamuryango, kwegeranya no guhanahana amakuru, kubika amakuru y’ibikorwa by’indashyikirwa, gutegura neza ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano, kunoza imikoranire n’izindi nzego no gufatanya muri gahunda zitandukanye, gushyiraho amategeko no kugena gahunda zifasha ibihugu bigize uyu muryango.

Nk’uko CSP Nkuranga abitangaza, iyi nama y’abagore bo mu nzego z’umutekano muri aka karere inahuriranye n’ishyirwa ku mugaragaro ry’igitabo cya Isange One Stop Center cyitwa «Rwanda’s Holistic Approach to Fighting Gender Based Violence and Child abuse: The Isange One Stop Centre Model"

Isange ni ikigo cyita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakaba bahabwa serivisi zirimo kubapima, kubavura no kubagira inama zitandukanye hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa uwakigannye yakorewe, kandi izi serivisi bazihabwa nta kiguzi.

Kugeza ubu Isange One Stop Center ifite amashami 28 mu bitaro by’uturere dutandukanye tw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa