skol
fortebet

Bwa mbere u Rwanda rwohereje mu butumwa abapolisikazi benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuriri w’ amashyi n’ uruvange rw’ amajwi yiganjemo ay’ igitsina gore byumvikanye ku kibuga cy’ indege cya Kigali I Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena ubwo abapolisikazi u Rwanda rwohereje kubungabunga amahori muri Sudani y’ Epfo baririmbaga ngo “Tuzazikurikiza, tuzazikurikiza inama mutugira, tuzazikurikiza”

Sponsored Ad

Iri tsinda rigizwe n’abapolisikazi 144 bagiye basangayo abandi 16 bagiye mbere. Iki igikorwa kibayeho nyuma y’uko Perezida Kagame yabitanzeho umuhigo, mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York muri Nzeri 2015.

Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi, Marizamunda Juvenal yavuze ko Sudani y’Epfo iri mu bibazo by’intambara abantu benshi bakaba baravanywe mu byabo, ku buryo bakeneye kwitabwaho no kurindirwa umutekano, anakomoza ku mpamvu iri tsinda ryiganjemo abagore.

Ati “Impamvu iri tsinda ryiganjemo abagore cyane, mu nkambi nk’ uko mibizi baha harimo ababyeyi, abasaza, abana n’ abantege nkeza akenshi usanga abapolisikazi babitaho kurusha uko n’ abagabo babikora”

Umuyobozi mukuru wungirije wapolisi y’ u Rwanda DCG Dan Munyuza yasabye aba bapolisi kuzarangwa n’ ubufatanye aho bagiye.

ACP Teddy Ruyenzi, uyoboye iri tsinda yavuze ko kuba iri tsinda rigiye ririmo abagore benshi bivuze ko abagore bashoboye.

Yagize ati “Iri tsinda kuba rigiye ririmo abagore benshi bivuze ko abagore nabo bashoboye, imirimo yose bayikora”

ACP Ruyenzi yongeyeho ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya ihohoterwa ngo kandi abapolisikazi babifite uruhare haba mu kurwanya ibibyaha no gufata ababikoze.

U Rwanda rufite abapolisi barenga 1000 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu bihugu bitandukanye birimo Haiti, Repubulika ya Centre Afurika , Sudani y’ Epfo n’ ahandi.







ACP Kayenzi uyoboye itsinda ubwo yitegereza uko igikorwa cyo kwinjira mu ndege kirimo kugenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa