skol
fortebet

Col Tom Byabagamba yasabye kumwereka uwo yibye telephone akaba ariwe umurega

Yanditswe: Wednesday 28, Apr 2021

Sponsored Ad

Ubwo aho Col Tom Byabagamba afungiye hasakwaga bitunguranye basanze afite Telephone igendanwa n’amafranga ibihumbi 450 y’amanyarwanda.

Iki gihe akaba yarahise akurikiranwaho icyaha cyo kwiba telephone urukiko rwibanze rwa Kicukiro rumukatira imyaka 3, uyu munsi akaba yaburanaga mu bujurire ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu bujurire, Col Tom Byabagamba asaba urukiko ko rwabaza ubushinjacyaha bukazana nyiri telefone buvuga ko yibye akaba ariwe baburana.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko icyemezo cy’urukiko
rwibanze rwa kicukiro rwafashe cyo gufunga Col Tom
Byabagamba imyaka itatu cyagumaho kuko rwakurikije amategeko yose.

Mu rubanza rwabereye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, saa yine n’igice nibwo inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko bagarukaga mu rukiko mu gihe bari babanje gusubika gato nyuma y’uko Col Tom Byabagamba abamenyesheje ko Me Gakunzi Gasore Varelie na Me Ntare Paul bamwunganira bataramugeraho ariko bari mu nzira kandi ataburana atunganiwe.

Urubanza rutangira, Umucamanza yahise aha ijambo Col Tom Byabagamba ngo agire icyo avuga ku cyemezo
cyafashwe n’urukiko ko agomba kuburana nk’umusiviri
aho kuburana nk’umusirikare nkuko yari yabyifuje
mbere Umucamanza ati ngaho tangirana ijambo

Col Tom Byabagamba yahise abwira umucamanza ko ntacyo yarenzaho ku cyemezo urukiko rwafashe ati:”ndemeranya narwo nta kundi”. Yahise asobanurira urukiko impamvu zikomeye z’ubujurire bwe.

Col Tom byabagamba yongeye gusobanura ko urukiko
rwibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cy’ubujura
nta bimenyetso rushingiyeho.

Col Tom yavuze ko yasatswe muri Werurwe 2020 kandi ubushinjacyaha buvuga ko yibye iyi Telephone mu rukiko ubwo yari akiburanira mu rukiko rukuru ruri ku Kimihurura muri 2019. Col Tom ati:”murumva koko ibyo bintu bisobanutse”?

Col Tom yavuze inyandiko yifatira ibyasatswe aho afungiye
atayemera ariko ngo agatungurwa no gusanga urukiko rwayayifashe nk’ikimenyetso.

Col Tom Byabagamba yatanze urugero ko ibyamubayeho ari nko gushinjwa kwica umuntu kandi nta muntu wapfuye.

Aha niho yahereye asaba ko uwo yibye telephone yagaragazwa akamenyekana akaba ariwe umurega ndetse akaba ariwe baburarana. Yavuze ko nta muntu yibye
Asaba ko urukiko rwabaza ubushinjacyaha umuntu yibye
Bukamuzana akaba ariwe baburana nawe.

Yagize ati:”Niba hari ikirego cy’umuntu mwakiriye wibwe Telephone niwe mwagaragaza nkanaba ariwe mburana nawe ariko ntaburana n’ubushinjacyaha”.

Umucamanza yabajije Col Tom iyo Telephone yafatanywe
niba atarayibye aho yaba yarayikuye undi nawe amusaba kutagwa mu mutego w’Ubushinjacyaha bumushinja kuyiba kandi ngo yarayitoye mu rukiko.

Yagize ati:” mucamanza ndabona nawe ugiye kugwa mu mutego w’ubushinjacyaha, ibyo umbajije nabisobanuye kenshi, njye navuze ko nakuye Telephone ku rukiko kandi gufata ikintu bitandukanye no kukiba kandi ibyo ntabwo bigize ubujura keretse hari uwandeze avuga ko yabuze iye Telephone na Charger yayo”.

Me Ntare Paul usanzwe amwunganira mu mategeko
yahise abwira urukiko ko ubundi icyaha
cy’ubujura kigendera ku itegeko n’ibimenyetso ko ariko
ibyo byose ntabyakozwe.

Me Ntare yagize ati:”ubundi kwiba ni ugutwara ikintu cyundi rero uwo nunganira nta kintu cy’undi yatwaye kuba Col Tom Byabagamba yasanganwa telephone aho afungiye ntabwo bigize icyaha cy’ubujura”.

Me Ntare Paul yasabye urukiko rwisumbuye rwa
Nyarugenge gukuraho icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa

Kicukiro Col Tom akagirwa umwere ku cyaha cy’ubujura
bwa Telephone kuko nta bujura bwabayeho.

Me Gakunzi Gasore Varelie nawe wunganira Col Tom
Byabagamba nawe yahise abwira umucamanza ko ibintu
byabaye kuri Col Tom Byabagamba bidasobanutse.

Yagize ati:” ingingo ya 165 (yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda) isobanura neza ikijyanye no kwiba ikintu cy’undi Me Gakunzi ati uwo nunganira rero nta na kimwe cyabayeho”.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko ibyo urukiko
rwibanze rwa Kicukiro rwakoze byose
rwashingiye ku mategeko kandi ko n’ubwo nta wareze Tom Byabagamba ubwo bujura bidakuraho ko yakoze icyo cyaha cyo kwiba Telephone.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Col Tom
Byabagamba yasakwaga ubugenzacyaha bwamusanze
aho afungiye mu kigo cya gisirikare I Kanombe
bukamukoresha inyandikomvugo irimo Telephone
yafatanywe yo mu bwoko bwa Samsung G2 ndetse
n’amafranga y’u Rwanda ibihumbi 450,000Frw.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Col Tom Byabagamba
yasobanuye ko impamvu yatwaye iyo Telephone ko
kwari ukugira ngo ajye avugana n’umuryango we kuko
kuva yafungwa muri 2014 atigeze ahabwa umuryango
we ngo bavugane bisanzuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko
igihe cyose Col Tom Byabagamba yasuwe n’umuryango
we ngo habaga hari abasirikare benshi bigatuma
bataganira.

Ubushinjacyaha bwasoje busaba urukiko rwisumbuye
rwa Nyarugenge ko rwagumishaho icyemezo cy’urukiko
rwibanze rwa Kicukiro cyo gufunga imyaka itatu Col Tom
Byabagamba.

Col Tom Byabagamba yahise asaba urukiko mu gufata
icyemezo kurubanza rwe ko rwazigenga kugira ngo
urukiko rutazagwa mu mutego w’ubushinjacyaha.

Umucamanza yumvishe impande zombi apfundikira
iburanisha ategeka ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 20/05/2021 saa cyenda z’amanywa.

Uru rubanza rwaburanishijwe mumizi rumaze gusubikwa
inshuro eshatu mu bihe bitandukanye.

Rwasubitswe bwambere kuwa 19 Werurwe 2021
Ku mpamvu zatanzwe n’abunganira Col Tom
Byabagamba kuko icyo gihe urubanza rwe rwari
rwahuriranye n’izindi manza bari bafite kuri iyo tariki

umucamanza arwimurira kuwa 16 Mata 2021.

Iyi taliki igeze nabwo umucamanza yararusubitse kubera inzitizi zatanzwe na Col Tom Byabagamba yatanze
ziburabubasha bw’uburukiko kuko ari umusirikare akaba
ari kuburanishwa gisiviri.

Uyu munsi urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex. Tom Byabagamba n’abamwunganira bakaba bari mu kigo cya gisilkali cya kanombe aho afungiye

Jean Paul NKUNDINEZA

UMURYANGO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa