skol
fortebet

CSP Gashagaza uherutse gusezererwa muri polisi y’ u Rwanda yishwe n’ abagizi ba nabi

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri.

Sponsored Ad

CSP Hubert Gashagaza yigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo umurambo wabonetse mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Ndera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi.

Yagize ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse ikirahure cyo ku ruhande rwa shoferi irimo umuntu wapfuye hari imigozi isa n’aho yanigishijwe mu ijosi. Ni imigozi isa n’iya mudasobwa cyangwa televiziyo.”

Mbabazi yavuze ko abantu bishe Gashagaza, basa n’abamuyobeje kuko umurambo wagaragaje i Ndera aho Abashinwa baparika amakamyo mu muhanda w’igitaka uri nko muri metero ijana uvuye kuri kaburimbo.

Yakomeje avuga ko abashinzwe iperereza ku bimenyetso muri RIB bagiye aho ibi byabereye ‘nibo batubwiye uko babisanze’ ndetse umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

Gashagaza yari yarasezerewe muri Polisi y’Igihugu muri Kanama 2016, ubu yakoraga mu Nkeragutabara.

Mbabazi yavuze ko urupfu rwe rwatunguranye kuko nta muntu n’umwe bari bazi ko afitanye ikibazo nawe.

Gashagaza yakoze mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ndetse yanakoze muri iri shami ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Ibitekerezo

  • birababaje

    RIP afande.Ni abacengezi cyangwa ni “reglement de comptes” (accounts settling) y’umuntu bari bafitanye ikibazo.Niba yari yagiye gushyingura I Rusororo saa cyenda,agapfira I Ndera,birerekana ko abamwishe bari bafite amakuru y’uko ari bujye I Ndera avuye I Rusororo.Ariko aba bamwishe,ejo nabo bazapfa nta kabuza.Ni nde urenza imyaka 100?Bake cyane.Kwica umuntu ni ubucucu kandi ni ugusuzugura imana yamuremye.Abicanyi bose bajye bibuka ko imana izabibabaza,ikabima ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa