skol
fortebet

DR Congo:Imiryango itari iya leta irakemanga akazi k’ingabo zihuriweho za UPDF-FARDC

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abaturage ikorera mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo yanenze ibikorwa by’ingabo zihuriweho n’abasirikare ba congo FARDC n’aba Uganda UPDF , bavuga ko ntacyo byagezeho .
Aba bavuze ibi mu gihe impande zombie ziherutse gushyira umukono ku masezerano yo kwiyongerera igihe cy’amezi abiri ngo barusheho guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irangajwe imbere na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda
Iki cyemeze nticyashimishije abaturage ba Ituri , kuko mu gihe (...)

Sponsored Ad

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abaturage ikorera mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo yanenze ibikorwa by’ingabo zihuriweho n’abasirikare ba congo FARDC n’aba Uganda UPDF , bavuga ko ntacyo byagezeho .

Aba bavuze ibi mu gihe impande zombie ziherutse gushyira umukono ku masezerano yo kwiyongerera igihe cy’amezi abiri ngo barusheho guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irangajwe imbere na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda

Iki cyemeze nticyashimishije abaturage ba Ituri , kuko mu gihe bahamaze nubundi ntacyo byamariye umutekano wabo,ahubwo bakomeje guhura n’akaga kurusha mbere uyu mutwe utaraza kujujubya intara yabo

Umuyobozi w’umuryango utari uwa leta Forces vives de l’Ituri, Dieudonné Lossa avuga ko umusaruro w’ ibikorwa by’izo ngabo zihuriweho udashimishije habe na gato,kuko ADF bavuga ko barwanya ikomeje ibikorwa byayo by’urugomo kabone n’ubwo badahwema kwigamba ko bayitsinze.

Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nibwo ingabo zihuriweho n’ibihugu byombi zatangiye imirimo yo gutsinsura ADF muri Boga, Tchabi muri Sud-Est ya Bunia.gusa kugeza ubu ntacyo barageraho gifatika, n’ubwo ingabo za Congo zo zikomeza gushimangira intambwe bateye mu kugarura umutekano kuva bafatanya n’Abagande

Kugeza ubu ngo ibice byinshi biracyagenzurwa n’inyeshyamba za ADF ari nako zikomeza kwibasira abakongomani batuye intara ya Ituri cyane mu bice bya Zunguluka, Masiza, Mbipa, Machini 1 na 2, Baitata, Belu, Bwakadi, Katanga na Nyakisozi, nkuko bitangazwa nabamwe mu basirikare b’igihugu.

Bamwe mu basirikare ku ruhande rwa FARDC n UPDF muri Boga bijeje ko muri aya mezi 2 biyongeje bagiye kwinjira muduce twose ADF yihishemo mu ishyamba hagati mu bice bya Beni amuri Nord-Kivu ahi ADF ishaka kwisuganyiriza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa