skol
fortebet

"FDLR ntirwana ijya Kinshasa, ifite aho irwana igamije kuzajya"-Mukuralinda

Yanditswe: Monday 31, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yasobanuye ko impamvu u Rwanda ruvuga ko ruryamiye amajanja ari uko umutwe wa FDLR wegereye umupaka warwo.
Mu kiganiro yagiranye na RBA,Bwana Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rurikanuye kuko FDLR ifatanyije n’ingabo za RDC kandi bari kurwanira hafi yarwo.
Ati" Ariya masezerano ya Nairobi avuga ko hagomba kurwanywa imitwe yose.Bamwe bakatubwira ko irenga 100 ariko wowe ugahindukira ugafatanya n’umwe muri yo mukagaba ibitero byanyu. (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yasobanuye ko impamvu u Rwanda ruvuga ko ruryamiye amajanja ari uko umutwe wa FDLR wegereye umupaka warwo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA,Bwana Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rurikanuye kuko FDLR ifatanyije n’ingabo za RDC kandi bari kurwanira hafi yarwo.

Ati" Ariya masezerano ya Nairobi avuga ko hagomba kurwanywa imitwe yose.Bamwe bakatubwira ko irenga 100 ariko wowe ugahindukira ugafatanya n’umwe muri yo mukagaba ibitero byanyu.

Ni nayo mpamvu abantu bakunze kwibaza ngo ariko kuki u Rwanda rutumenyesha ngo turiteguye,turyamiye amajanja?,None se FDLR yo irwana ijya I Kinshasa?.FDLR ifite aho irwana igamije kuzajya,ifite icyo bayisezeranyije niramuka itsinze M23.Ibyo byose ntabwo u Rwanda rushobora kubireba ngo rubisesengure rwicecekere."

Yakomeje avuga ko na Perezida Kagame yabwiye inteko ko atazemera ko intambara ibera ku butaka bw’u Rwanda.Ati "Yaravuze ngo sinzemera ko haba intambara ariko sinzemera ko ibera hano kuko turi benshi ku butaka buto twanarimbuka.Ni inshingano ze kurinda abaturage n’igihugu."

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryasohotse kuri iki Cyumweru, rivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziryamiye amajanja ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC kubera ubushotoranyi bukomeje gufata indi ntera bushingiye ku mikoranire y’Ingabo za RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagararagara n’ubuvugizi bwa Guverinoma y’ u Rwanda rinavuga ko Ingabo za Congo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR barimo kugerageza gutera imbibi z’ u Rwanda bakoresheje intwaro ziremereye, ibi byiyongera ku makuru agamije kwangisha abaturage ba Congo u Rwanda atambutswa ku bitangazamakuru bya Leta y’iki gihugu.

U Rwanda kandi rurahamagarira Umuryango Mpuzamahanga kwita cyane ku mvugo z’urwango, ubushotoranyi, ihohoterwa n’ibikorwa bya mfura mbi n’itotezwa bikorerwa abanyarwanda bari muri iki gihugu ndetse n’abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda ku karubanda, ibi bikorwa n’inzego z’ubuyobozi zemewe muri iki gihugu ndetse n’abaturage b’iki gihugu bahagarikiwe.

Itangazo rikomeza rivuga ko ugutotezwa gukorerwa Abanyarwanda n’abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda muri iki gihugu, ari umusaruro w’ubufatanye bw’ Ingabo za Congo FARDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Guverinoma y’ u Rwanda ivuga ko bibabaje kubona Leta ya RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk’iturufu yo guhisha intege nke zayo mu miyoborere ndetse n’umutekano irugerekaho ibibazo biri muri iki gihugu.

U Rwanda kandi ruvuga ko rukomeje gushyira imbere icyazana amahoro arambye muri aka karere binyuze mu byemeranyijweho mu masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola ndetse n’amasezerano ya Nairobi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa