skol
fortebet

Gakenke: Bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1,515 batujyanye i Kigali

Yanditswe: Wednesday 26, May 2021

Sponsored Ad

Ku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi ni bwo abapolisi bakorera mu Karere ka Gakenke bafashe Mutoniwase Nadia w’imyaka 18, Mukashema Florence w’imyaka 32, Ngabonziza Emmanuel w’imyaka 27, Byiringiro Olivier w’imyaka 25 na Uwineza w’imyaka 25.

Sponsored Ad

Aba bose bakomoka mu Karere ka Musanze mu mirenge itandukanye, bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1,515 bikekwa ko bari bagiye kurucuruza mu Mujyi wa Kigali, muri iki gikorwa hanafashwe moto 4 zarimo gukoreshwa mu gutwara abafite ruriya rumogi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Senior Superintendent of Police (SSP) Gaston Karagire, yavuze ko urumogi rwafatanywe Mutoniwase Nadia ariko rwari urwa Mukashema Florence. Mutoniwase avuga ko yari yahawe akazi na Mukashema Florence kugira ngo arumujyanire mu bakiriya be mu Mujyi wa Kigali.

SSP Karagire avuga ko mu gikorwa cyo gufata ruriya rumogi na bene rwo hafatiwemo moto 4 harimo 3 zafatanywe abamotari ari bo Byiringiro Olivier, Ngabonziza Emmanuel na Uwineza undi umwe yaracitse ariko moto ye irafatwa.

SSP Karagire yagize ati: “Tariki ya 24 Gicurasi, abaturage bo mu Karere ka Musanze baduhaye amakuru ko hari Moto iturutse i Musanze yerekeza mu Mujyi wa Kigali ihetse umukobwa witwa Mutoniwase Nadia ufite igikapu bikekwa ko yaba afitemo urumogi. Bageze mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke basanga abapolisi babimenye bashyize bariyeri mu muhanda, bahagaritse umumotari yanga guhagarara ariko kuko bari bamenye ibirango byayo barayiretse iragenda, bamaze kurenga bariyeri moto yagize ikibazo ntiyakomeza kugenda Mutoniwase n’umumotari bayivuyeho bayisiga mu nzira ndetse bata n’urumomgi bari bafite rungana n’udupfunyika 1,515 bajya gucumbika muri imwe muri Hoteli ziba mu Karere ka Gakenke. Abapolisi babakurikiye barababura ariko bafata urumogi na moto.”

SSP Karagire yakomeje avuga ko mu gikorwa cyo gushaka abari bamaze gucika, abapolisi bafashe abamotari 2 na moto zabo ari bo Byiringiro Olivier na Uwineza ndetse na Mutoniwase bamusanga muri hoteli. Abamotari bamaze gufatwa biyemereye ko bagize uruhare mu gucikisha umumotari batashatse kuvuga amazina ye wari uhetse Mutoniwase bamukura muri hoteli. Mutoniwase na we yemeye ko urumogi rwatoraguwe n’abapolisi ari we wari urujyanye mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke yavuze ko mu gitondo cya tariki ya 25 Gicurasi, hafashwe uwitwa Mukashema Florence na Ngabonziza Emmanuel, umumotari wari umujyanye kuri Hoteli bashyiriye imyenda Mutoniwase.

Ati: “Abaturage baduhaye amakuru ko uwitwa Mukashema Florence ar iwe nyiri urumogi aturutse i Musanze ahetswe kuri moto na Ngabonziza Emmanuel bashyiriye imyenda Mutoniwase ngo ahindure imyenda yari yambaye. Tukimara guhabwa ayo makuru na bo twahise tubafatira mu Murenge wa Kivuruga.”

SSP Karagire yaboneyeho gukangurira buri muturarwanda wese wijandika mu icuruzwa, ikwirakwizwa, unywa n’undi wese ufite aho ahurira n’ibiyobyabwenge kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ibiyobyabwenge bikaba aribyo soko y’ibindi byaha.

Yakanguriye abamotari kwirinda gushukishwa amafaranga y’umurengera ngo babe bakora ibyaha, abasaba kujya babanza gushishoza bakamenya abagenzi batwara.

Yashimiye abaturage babahaye amakuru abo bantu batanu bagafatwa, asaba n’abandi baturage kujya batanga amakuru hakiri kare mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa