skol
fortebet

Gasabo:Imvura yahitanye umuryango w’abantu 3 bituma abandi 700 basabwa kwimuka mu masaha 24

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imvura yaguye ku wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, igateza urukuta kuridukira ku nzu yari irimo umuryango w’abantu bane bose bakahasiga ubuzima, mu Mudugudu wa Kanyinya muri Gisozi, abaturanyi babo bagize ingo 700 basabwe guhita bimuka bitarenze amasaha 24.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha KIGALI TODAY aravuga ko umuryango wa Aloys Ndorimana wose ugizwe na we, umugore n’abana babiri (umuhungu n’umukobwa) bitabye Imana, bakaba bari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

Mushiki wa Ndorimana wo kwa sewabo witwa Musengimana Clementine, avuga ko abana na nyina ari bo bahise bitaba Imana, Ndorimana we akaba yapfuye ageze kwa muganga mu bitaro bya Kibagabaga.

Musengimana ati "Mama Nema (umugore wa Ndorimana) na Nema n’akana k’agahungu gakurikira Nema bahise bitaba Imana bagwiriwe n’igikuta cy’inzu, Papa wabo we ntabwo yahise apfa, Polisi iduhamagaye mu kanya itubwira ko na we yapfuye."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline avuga ko abahaturiye bose bo mu midugudu ya Rukeri na Kanyina (bagize amasibo 13), basabwa kwimuka bitarenze uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023.

Umwali agira ati "Hari ingo hafi 700 n’ubwo tukirimo kubarura, na bo basabwa kugenda bitarenze uyu munsi kuko byagaragaye ko ubutaka busoma inzu zikabagwa hejuru, turimo kubashakira ubushobozi (amafaranga yo gukodesha) kugira ngo bose bimuke babone aho bajya."

Umwali avuga ko utari bubone aho ajya byihuse kuri uyu wa Kane, aza gucumbika ku rusengero rw’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ku Gisozi, rukaba rwemeye kuba ruhatije ubuyobozi.

Hari abaturage babwiye itangazamakuru ko batiteguye guhita bimuka, kuko ngo ntaho babona bajya, bakaba basaba byibura ukwezi kumwe kugira ngo babanze bahashake, ariko Ubuyobozi bw’Akarere bwabahakaniye.

KIGALI TODAY

Ibitekerezo

  • Hari igihe abaturage tuvuga ibintu by’ubwana pe. Urabona umuryango mwari muturanye wose urazimye warangiza ngo wowe ukeneye ukwezi kugirango wemere kwimuka koko????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa