skol
fortebet

Gasabo: Polisi yafatanye abagabo amacupa arenga 4000 ya Mukorogo

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yafatiye mu Karere ka Gasabo abagabo batatu bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukologo nyuma yo kubagwa gitumo bafite amacupa yayo 4136.

Sponsored Ad

Yafatiwe mu gipangu cy’umugabo ufite imyaka 32 ari nawe nyirayo giherereye mu mudugudu wa Karubibi, akagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza.

Abandi bafatiwe muri icyo gipangu ni uwari uje kuyatwara kuri moto ndetse n’umushoferi w’imodoka ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bivugwa ko ari nawe wayazanye mu Rwanda.

Mu mavuta yangiza uruhu bafatanywe harimo; Coco Pulp, Dermasol, Diproson, Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème, Bio Plus n’ayandi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwayo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Polisi yari imaze iminsi ifite amakuru ko mu gipangu cy’uriya mugabo hari imodoka ijya iza nijoro, agapakurura ibintu bicyekwa ko bitemewe, nyuma hakaza Moto kubitwara.”

Yakomeje ati: “Ku wa Kabiri ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu murenge wa Ndera, twakoze umukwabu muri icyo gipangu hafatirwa amacupa 4136 y’amavuta yangiza uruhu yo mu bwoko butandukanye.”

Yavuze kandi ko abo bantu batatu bafitanye isano n’ayo mavuta ya mukologo bafashwe, aribo nyir’igipangu, akaba ari nawe Nyirayo, uwayazanye mu modoka ifite pulake yo muri Congo na we ufite ubwenegihu bwaho n’undi mugabo bivugwa ko ari we uyatwara kuri moto iyakwirakwiza mu baturage.

Bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ndera kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu, agira ingaruka ku buzima bw’uyisize ku buryo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora no kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.

SP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa, yihanangiriza uwo ari we wese ucuruza cyangwa winjiza mu gihugu amavuta yangiza uruhu.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa