skol
fortebet

Gasabo: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise urushyi

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023,nibwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali akagari ka Agateko mu mudugudu wa Rwankuba, umugabo yapfuye nyuma yo gukubitwa urushyi na mugenzi we.

Sponsored Ad

Siborurema Jean Pierre w’imyaka 28 arakekwaho gukubita urushyi Hakizimana Innocent w’imyaka 43 agahita yitaba Imana.

Nyuma y’uko nyakwigendera akubiswe urushyi agapfa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rukorera mu murenge wa Jali, Rwahise ruta muri yombi umugabo witwa Siborurema Jean Pierre ukekwaho kumukubita urushyi.

Umuganga wamuvuye yavuze ko uyu mugabo yari yasinze kuko ngo guhera kuwa Gatandatu yarimo kunywa inzoga ndetse ko ngo bishoboka ko yaba yaviriye imbere.

Gitifu w’akagari ka Agateko, Hatungimana Jean Claude yavuze ko uyu mugabo wakubise nyakwigendera urushyi agapfa,yabitewe nuko ngo yamushinje ko nta nzoga amugurira ahubwo azigurira abakobwa gusa.

Nyakwigendera ukomoka mu karere ka Ngororero ngo agikubitwa uru rushyi yahise yitura hasi ahagurutswa yabaye intere,apfira kwa muganga.

Uyu mugabo watawe muri yombi ukekwaho kwica mugenzi we akoresheje urushyi, yari asanzwe akora kuri biyari [Billiards] yo mu kabari ku mugabo witwa Kabalisa.

BTN TV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa