skol
fortebet

Gatsibo: Biteye agahinda umugabo yakebesheje urwembe umugore we utwite ku mpamvu itangaje

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Karere ka Karere Gatsibo mu murege wa Kabarore, akurikirwanweho gukeba n’urwembe inda y’umugore we utwite kubera ku mwima matera.

Sponsored Ad

Biravugwa ko ibi byabaye ku ya 29 Kanama 2023 bibera mu Gasantere ka Kabarore ho mu karere ka Gastibo .

Amakuru ducyesha BTN yaganiriye n’uyu mugore avuga ko umugabo we yari amaze iminsi yaramutaye ndetse yamukebye kubera ko yanze ko atwara matela yari mu nzu atuyemo we n’umukobwa we w’imfura utari uw’uwo mugabo.

Avuga ko nyuma yo kubwira uwo mugabo ko nta gikoresho na kimwe ari busohore mu nzu yahise arya karungu afata urwembe atangira kurumukebesha.

Akomeza avuga ko nyuma yo kumukeba yahise afata urwo rwembe arukebesha n’umukobwa we w’imfura w’imyaka 13 wari ugiye kubakiza.

Kanda hano urebe ifoto

Yagize ati “Yaje nyine kuko muri iyi minsi yari yaratwaye imyenda ye kuko nari mfite matela ebyiri ashaka gutwara imwe ndayimwima.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko uwo mugabo yahise afata urwembe amukeba ku nda mu buryo bukomeye kandi atwite inda y’imvutsi arangije ahita ajya no gukeba umukobwa we.

Abaturage bo muri aka gace bagaye ibyo uyu mugabo yakoze basaba inzego zibishinzwe kumuha igihano kimukwiriye.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yavuze ko bakimenya iki kibazo bahise batabara.

Yongeyeho ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ndetse n’uyu mugore n’umwana we bahise boherezwa ku Kigo Nderabuzima kugira ngo bitabweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa