skol
fortebet

Gen Kabarebe Yasuye Abasirikare b’u Rwanda boherejwe Muri Mozambique ashima ibyagezweho

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe yaraye asuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Sponsored Ad

Ni ingabo z’u Rwanda na Polisi zoherejwe yo gufasha Mozambique kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarazengerejwe n’ibyihebe guhera mu mwaka wa 2017.

Ageze yo yakiriwe na Major Gen Eugene Nkubito uyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera muri kiriya gihugu..

Gen Nkubito yamweretse ishusho y’aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze, ibyarangije gukorwa n’ibindi bateganya kuzakora mu gihe kiri imbere.

General Kabarebe yashimye umurimo inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoze kandi zigikomeje gukora muri Mozambique, azisaba kudacika intege.

Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje ku nshuro ya mbere ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse gutangaza ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyi ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo bizakemuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa