skol
fortebet

Gen.Kabarebe yavuze ku ntambara ivugwa hagati y’u Rwanda na RDC

Yanditswe: Thursday 03, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano ,Gen James Kabarebe,yabwiye abanyeshuri ba Koleji y’ubumenyi n’ikorabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda ko u Rwanda rutarwana intambara na RDC.
Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 02 Ugushyingo 2022,nibwo Gen. James Kabarebe yaganiriye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ku bwitange n’ubutagamburuzwa mu rubyiruko hashingiwe ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu.
Yababwiye ko u Rwanda rurwana (...)

Sponsored Ad

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano ,Gen James Kabarebe,yabwiye abanyeshuri ba Koleji y’ubumenyi n’ikorabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda ko u Rwanda rutarwana intambara na RDC.

Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 02 Ugushyingo 2022,nibwo Gen. James Kabarebe yaganiriye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ku bwitange n’ubutagamburuzwa mu rubyiruko hashingiwe ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu.

Yababwiye ko u Rwanda rurwana intambara zifite impamvu bityo rudateze kwinjira mu bushotoranyi na RDC.

Ati “Kuriya kwigaragambya ko ku mipaka, ntabwo Abakongo basara bakaza bagatuka u Rwanda ku mupaka, bagatera amabuye ngo ibyo bibe ari byo bishora u Rwanda mu ntambara….

Intamabra utoranya iyo uri burwane n’iyo utari burwane, wajya mu ntambara kurwana n’umusazi? Umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.

U Rwanda rurwana intambara zifite impamvu zigaragara zirengera igihugu , ariko ntabwo rwajya mu bushotoranyi, no gusubiza bitarimo ubwenge ntabwo ari byo.”

Gen Kabarebe yasobanuriye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda indangagaciro zaranze Inkotanyi ku rugamba, ndetse ababwira ko u Rwanda rw’ubu ruri mu maboko yabo.

Yagize ati "Hariho igitekerezo cyo kuvuga ngo Abanyarwanda ntibateze kuziyobora n’ubundi ibi bihugu duturanye bisanzwe bifite Abanyarwanda babituyemo bityo rero buri gihugu gifate agapande ,ibyo bitekerezo byose byari bihari kandi byahise biba challenge za RPF kongera kugarura igihugu no kugicungira umutekano no kongera kucyubaka no kugiha imbaraga igihugu gikwiye kandi barabikoze.

Aho cyavuye ni aho kigeze murahabona ni mwe mugomba kuzuza kugeza ku gihugu cyifuzwa kandi giteye imbere cyane ko bishoboka urebye aho twavuye n’aho tugeze nta mpamvu n’imwe yatuma uvuga ko u Rwanda rutakwitwa igihugu giteye imbere muri aka karere kandi ntibishoboka ko dusubira inyuma kuko byose, biri mu maboko yanyu."

Uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwari rumaze ukwezi mu bikorwa bitandukanye birimo kuremera abatishoboye, umuganda ndetse n’ibindi bitandukanye bagamije kugira uruhare mu iterambere, mu bibakorerwa no guharanira kuba intwari bubakiye ku byagezweho n’abababanjirije.

Ibitekerezo

  • Umugabo yarimo agenda noneho aza kunyerera mu mase y’inka arayitegereeza noneho aca igiti arayahondagura ngo ntazongere kandi ntiyumva. Twe rwose ntiturageza ah’uriya mugabo. RDC ntabwo bazi ibyo bakora, ntibazi ko akavuyo bafite ariko gutsinda k’uwo bahanganye. Gutwika ibendera??gutwika imodoka za monusco, kwiba..... mbese ni barihima ba mujinya wasanze bamwendera umugore akica igitsinda yibwira ko ahimye umugore. DRC imiyoborere mibi.com.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa