skol
fortebet

Gicumbi : Polisi yataye muri yombi ucyekwaho kwica umumotari

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi yafashe umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ukekwaho kwiba moto nyuma yo kwica nyirayo.

Sponsored Ad

Ni ubwicanyi bwakozwe tariki ya 7 Mata, aho uyu mugabo na mugenzi we bafatanyije, bategeye mu nzira umumotari, ubwo yari atashye, mu Mudugudu wa Runaba, Akagari ka Shangasha, mu Murenge wa Shangasha.

Yafashwe nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko nyakwigendera w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe yishwe akibwa moto ye.

SP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye ahagana saa Yine z’ijoro nk’uko amakuru yatanzwe n’umubyeyi wa nyakwigendera abivuga, ko umwana we atigeze ataha mu rugo.

Yagize ati "Umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko yabuze umuhungu we kandi ko atakirimo kwitaba telefone. Ako kanya twaje guhita duhabwa amakuru n’umuturage ko hari umuntu basanze yishwe bamuzirikiye mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Shangasha."

Yakomeje agira ati "Hatangiye igikorwa cyo gushakisha abihishe inyuma y’ubu bwicanyi ku munsi wakurikiyeho hafatwa umugabo w’imyaka 29 wafatiwe mu Karere ka Gatsibo afite moto ya nyakwigendera."

Yakomeje avuga ko hagendewe ku iperereza n’amakuru yatanzwe n’abaturage batandukanye hahise hategurwa igikorwa cyo gushakisha iyo moto n’abakekwaho gukora ubwo bwicanyi, haza gufatwa umugabo wayifatanywe mu Karere ka Gatsibo nyuma y’uko mugenzi we bari bari kumwe akibona abapolisi yahise acika.

Akimara gufatwa yiyemereye ko iyo moto yayibye mu Karere ka Gicumbi kandi ko basize bishe nyirayo afatanyije na mugenzi we watorotse kuri ubu ukirimo gushakishwa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma (Autopsy).

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Byumba mu gihe ibikorwa byo gushakisha uwo bafatanyije bigikomeje.

Nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ibitekerezo

  • Ntagutinda rwose uwishe umuntu ahite yicwa si non biraza kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa