skol
fortebet

Gisagara: Abarenga 70 bagiye mu bitaro kubera ubushera banyoye

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,tariki ya 07 Kanama 2023, ku Kigo Nderabuzima cya Save i Gisagara hamaze kwakirwa abarwayi 74 harimo n’abarembye nyuma y’uko ku Cyumweru banyoye ubushera bikekwa ko buhumanye.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko ubu bushera aba babunyoye mu bukwe ndetse inzego z’ubuyobozi zahise zikurikirana ababunyoye kugira ngo bavurwe hakiri kare.

Icyakora kugeza ubu hari abamaze koherezwa ku Bitaro bya Kabutare ngo bitabweho.

Umwe mu bagabo bafite umugore wanyoye ubu bushera yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ati "Ejo habaye kugera mu rugo kw’abageni.Abantu bose bajyanyeyo ibiseke bakahanywa ubu bose barimo hano mu bitaro.Niba bararoze ikigage niba ari umutobe ariko nibyo binyobwa bya kinyarwanda baroze.

Uyu yavuze ko madamu we yafashwe mu nda bituma abyuka atajya mu kazi ko guhinga kubera uburwayi.

Uyu yavuze ko batari babizi ariko bahamagawe na mutekano w’umudugudu abasaba kubajyana kwa muganga kugira ngo bavurwe.

Uyu yavuze ko abaganga bitaye ku barwayi ndetse ubu bamwe bari kumererwa neza nubwo hari abarembye.

Mu kwezi gushize tariki ya 04 n’iya 5 mu karere ka Rwamagana,abantu baguze ubushera babunyoye umwe arapfa abandi benshi bajyanwa kwa muganga.

Aba barwaye babuguze mu kabari bituma bamwe bamererwa nabi cyane byaviriyemo umwana umwe gupfa.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Gisagara ntacyo buravuga kuri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa