skol
fortebet

Gisagara:Gitifu yagonze abantu ahita atabwa muri yombi! Polisi ivuga ko yari yanyweye inzoga

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Gisagara, Tumusifu Jérôme yatawe muri yombi nyuma y’uko agonze abantu babiri atwaye imodoka yahaze ibisindisha.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 21 Werurwe 2023 ahagana saa 19h30 z’umugoroba ibera mu Mudugudu wa Ndatemwa, Akagari ka Gahwe mu Murenge wa Ndora ubwo uyu muyobozi yari atashye iwe mu Karere ka Huye.
Gitifu Tumusifu akimara kugonga aba bantu ku bw’amahirwe bakarokoka urupfu yahise ahunga ubutabera, aza gufatwa kuri uyu wa 25 (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Gisagara, Tumusifu Jérôme yatawe muri yombi nyuma y’uko agonze abantu babiri atwaye imodoka yahaze ibisindisha.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 21 Werurwe 2023 ahagana saa 19h30 z’umugoroba ibera mu Mudugudu wa Ndatemwa, Akagari ka Gahwe mu Murenge wa Ndora ubwo uyu muyobozi yari atashye iwe mu Karere ka Huye.

Gitifu Tumusifu akimara kugonga aba bantu ku bw’amahirwe bakarokoka urupfu yahise ahunga ubutabera, aza gufatwa kuri uyu wa 25 Werurwe 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Gitifu Tumusifu yagonze aba bantu kubera ubusinzi nk’uko ibipimo bafashe byabigaragaje.

Avuga ko akimara gukora iyi mpanuka yahise acika ubutabera maze inzego zibishinzwe ziza kumuta muri yombi kuri uyu wa Gatandatu.

Ati “Twaramupimye dusanga yanyweye Alcol, bikimara kuba yaje gutoroka ariko nyuma aza gufatwa akaba ari mu maboko ya Polisi.”

CIP Habiyaremye asaba abantu bose batwara ibinyabiziga kwirinda kubikoraho banyweye inzoga abibutsa ko mu gihe bafite gahunda yo kujya kunywa bagerageza gutandukana n’ibinyabiziga bagashaka ababatwara cyangwa bagatega moto.

Yongeraho ko k’umuntu w’umuyobozi agomba kwitwararika kugira ngo abe intangarugero muri rubanda.

Ati “Umuyobozi ni nkore bandebereho urumva ko biba ari akarusho, yakabaye abyumva vuba cyane kurusha n’abandi bantu bose.”

Tumusifu Jérôme ubu acumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye mbere y’uko ashyikirizwa Ubushinjacyaha amategeko agakora akazi kayo.

IVOMO:UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa